“Inshingano z’umugore ni ugusa neza no kurya ubuzima” – Lil Pazo
Yanditswe: Thursday 25, Sep 2025
Umuhanzi w’Umunya-Uganda uzwi cyane mu ndirimbo ‘Enkudi,’ Lil Pazo, aherutse gukora ubukwe n’umukunzi we Nareeba Patricia, anatangaza ku mugaragaro ko yiyemeje kumwitaho byimazeyo mu buryo bwose bushoboka.
Lil Pazo yavuze ko Patricia nta mirimo yo mu rugo azigera akora, kuko yiyemeje kumuha byose akeneye mu buzima. Yagize ati: “Umugore wanjye ntacyo azajya akora, ntazateka cyangwa ngo akore indi mirimo yo mu rugo. Azajya yicara mu rugo yirebere televiziyo. Niyo ashaka kumesa, abishyira mu mashini. Ni we ungezaho amakuru y’igihugu kuko afite umwanya uhagije wo gukurikirana ibihabera.”
Uyu muhanzi yavuze ko abona Patricia nk’impano idasanzwe, ndetse inshingano ze ari ukugira isura nziza no kwishimira ubuzima. Ati: “Umugore wanjye ni igitangaza cyanjye. Nshaka ko yumva ko inshingano ze ari ukugira isura nziza, kwita ku bwiza bwe no kurya ubuzima, ibindi byose ni njye ubibazwa.”
Mu rwego rwo kwirinda akavuyo, Lil Pazo yahisemo kudatumira abantu benshi mu birori bye, anasobanura ko yashakaga ko bikorwa mu buryo bworoshye kandi bikaba iby’imbere mu muryango. Yagize ati: “Nashakaga ko ibirori biguma mu ibanga. Ntabwo nashakaga kuzabona umuntu uzavuga ko yampaye inkunga akazabinyibutsa nyuma. Ni yo mpamvu nabigize ibyihariye.”
Ibi birori byahaye uyu muhanzi amahirwe yo gushimangira ku mugaragaro urukundo rwe na Patricia, agaragaza ko atari ibintu by’agateganyo cyangwa by’imyidagaduro, ahubwo ari gahunda yo kubaka urugo rwuzuye ibyishimo n’umunezero.
Umuhanzi Lil Pazo uherutse gukora ubukwe, yatangaje ko inshingano z’umugore ari ugusa neza ubundi akaryoherwa n’ubuzima
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *