Inshuti zitumvikaniye muri ’Ghetto’! Ibyagejeje ku isohoka ry’amashusho ya Yampano n’umukunzi we batera akabariro
Yanditswe: Thursday 13, Nov 2025
Mu gihe benshi bacyibaza uburyo amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bari mu gikorwa cy’urukundo yasohotse ku mbuga nkoranyambaga, we ubwe yagaragaje ishusho y’imbere mu buzima bwe n’inshuti ye ya hafi, byaje kurangira mu makimbirane yashenguye ubucuti bwabo n’icyizere cyari kibahuza.
Byari ubucuti bwatangiye mu buryo busanzwe, ariko bwagendaga buganisha ku buryo bwo kubana no gukorana. Yampano avuga ko yahuriye na Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo ubwo yari afite ibibazo bya telefoni, maze undi akamufasha gukomeza gukurikirana akazi ke anyuze kuri telefoni ye.
Icyo gihe, ngo byabaye intangiriro y’ubucuti bwabo bwaje gukomera, bikagera n’aho babana mu nzu imwe i Nyamirambo.
Ati: “[...] Naramubwiye nti nzajya nkumenyera ’Internet’ ninjya no kugura imyenda nawe nzakugurira, nguhe 10% ku byinjiye, noneho njyewe nsigare nkurikirana ibikenewe byose mu rugo. Turakorana kuva icyo gihe kugeza ubwo twageze muri BK Arena [Mu gitaramo cya The Ben], noneho byahise biba ngombwa ko twimuka ahantu twabaga i Nyamirambo, tujya ahandi hantu mu nzu nini."
Akomeza agira ati […] Nabonaga turi gukorera amafaranga. Noneho nangira kuvuga nti noneho Pazzo niba bino bintu twarabigezeho, we akure mu mutwe amenye ko kumfatira amashusho atari cyo kintu gusa. Ndamwicaza ndamubwira nti Pazzo ukwiye kumenya kwambara neza kurushaho, ube Mukuru kuri njye, kuko ubu ngubu urampamagarariye."
Nyuma yo kwimuka i Nyamirambo bakajya i Kanombe, ngo ni bwo ibintu byatangiye guhinduka. Yampano avuga ko icyari ubucuti cyahindutse igitutu n’amakimbirane, kuko Pazzo yatangiye kumushinja kuba ari wenyine urya amafaranga y’akazi.
Bigera n’ubwo na Producer wamukoreraga indirimbo atangiye kumushinja kutazamura umushahara we, aza kumenya aho bituruka. Yampano ati: “Producer wankoreraga indirimbo yaje kumpamagara arambwira ati ’wowe Yampano ntujya umpa amafaranga, wateye imbere none ntabwo wigeze uhindura umushahara umpa, ugomba kunyongeza amafaranga.”
Yungamo ati: “Ariko nkajya numva umuntu wamugiye mu matwi ni Pazzo, noneho Pazzo nza kumwicaza ndamubwira nti ariko se Pazzo ushobora kumubwira ko dukorera amafaranga gute? Guhera muri Mutarama, yego twabonye ibiraka, Gashyantare, Werurwe na Mata nta biraka twagize, wowe ubwawe ni wowe natumaga kuri Banki, mu by’ukuri uba ubona amafaranga twakoreye atarashiriye mu kurya muri ayo mezi ashize."
Mu kiganiro yagiriye ku rubuga rwa Tik Tok, Yampano yakomeje asobanura ko ubwo yabonaga ibibazo byiyongera, yafashe icyemezo cyo gusaba Pazzo kwimuka mu rugo rwe, amwizeza kumufasha mu buryo bw’amafaranga. Ariko kandi byari no mu murongo wo kwitegura kubana n’umugore we.
Ati: "(Pazzo) yarambwiye ati washaka amafaranga yo ku ruhande wampa kugirango nisuganye nimuke, nahise mubwira nti nzaguha ibihumbi 300 Frw, ahita ambwira ati ibihumbi 300 Frw ntacyo yamparira, uzampa 500,000 Frw. Ndangije ndamubwira nti 500,000 Frw guhita nyaterurira rimwe byangora, nawe urabibona ukuntu ubuzima bumeze, naba nguhaye ikiraka cyose."
Akomeza agira ati: "Naramubwiye nti nzaguha 300,000 Frw andi 200,000 Frw nyaguhe mu kindi kiraka. Arambwira ati ntaribi. Tuza kujyana ku Gisenyi nyuma."
Ibyo byatumye Yampano amuha ibihumbi 200 Frw yari asigaranye, maze Pazzo amuvira mu rugo ku mugoroba. Ariko siko byarangiye.
Hashize iminsi itatu gusa Pazzo avuye mu rugo, Yampano avuga ko yatunguwe no kubona amafoto n’amashusho ye n’umukunzi we bari mu buriri yasakaye ku mbuga nkoranyambaga.
Hari aho avuga ati: "Yarambwiye ati kugirango mpave n’uko ugomba kumpa ibihumbi 500 Frw nkava hano mbifite, ubwo niba atuzuye nta kintu tuvugana. Nabajije Pazzo nti uribuka ko aya amafaranga ndi kuguha atari ideni? Ahubwo ari impuhwe kugirango udasubira mu buzima wahozemo, ahubwo uhite ukodesha inzu yawe, ati yego, nti nonese waretse kungora, ugashyira mu gaciro nawe.”
Arakomeza ati: “Nabonye byabaye intambara, ninjira mu nzu mfata telefoni mwoherereza ibihumbi 200 Frw yari asigaye, arangije ahita ambwira ati mu gitondo ndagenda [..] Yavuye mu rugo atasenzeye. Hadaciye iminsi itatu, nagiye kubona mbona ndi kumwe na Papa Cyangwe ’screenshoot’ za video ngo nambaye ubusa mbona bazoherereje Papa Cyangwe mpita mvuga nti reka reka, mu mutwe wanjye nahise mvuga nti umuntu wagiraga ’access’ yanjye ni Pazzo, ubwo Pazzo niwe izi ’Video’ uzitanze."
Akomeza agira ati: "Kubera kunshyiriraho ’Video’ ku mbuga nkoranyambaga zanjye, ’Email’ yari muri telefoni ye, ubwo ’Google Photos’ iyo ushyizeho Email ibintu byose biri kuri email amafoto ahita aza aho, bishatse kuvuga ko kubera ko yari afite ’Log in’ zanjye, ibintu byanjye yari abifite."
Uyu muhanzi avuga ko ayo mashusho yari yarasibye mu mezi atatu ashize, ariko ngo Pazzo yari ayafite nka kopi.
Yampano yahakanye amakuru avuga ko Pazzo yigeze gushaka gutereta umugore we. Asobanura ko ubwo babanaga i Kanombe, buri wese yari afite icyumba cye, kandi ko umubano wabo utigeze ugera kuri urwo rwego.
Uyu muhanzi avuga ko ikimubabaje kurusha ibindi ari uburyo ubucuti bwabo bwasenyutse, kandi ari bwo bwari bumufasha mu kazi ke ka buri munsi.
Kugeza ubu, Yampano yemeje ko yamaze kugeza ikirego muri RIB kugira ngo ukuri kumenyekane. Amashusho yagiye hanze yahinduye byinshi mu mibereho ye, ariko na none amubereye isomo rikomeye mu buzima.
Yampano yatangaje ko amashusho ye ari gutera akabariro n’umukunzi we yasohotse, mu gihe hari hashize amezi atatu ayasibye muri telefoni ye
Yampano yiseguye ku bafana be n’abakunzi b’umuziki nyuma y’isohoka ry’amashusho ye n’umukunzi we
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *