Inyuma y’impano hari ibyo tutabonesha amaso- Minisitiri Utumatwishima kuri Bill Ruzima watawe muri yombi
Yanditswe: Tuesday 18, Nov 2025
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yatangaje ko umuhanzi Bill Ruzima watawe muri yombi ku wa 15 Ugushyingo 2025, ari umwe mu bahanzi beza, ariko ko inyuma y’impano, injyana, n’inseko hari ibyo ‘tutabonesha amaso’ ari nayo mpamvu bavuga ngo “umuntu ni mugari.”
Yabitangaje mu butumwa bwo ku rubuga rwa X [Yahoze ari Twitter] kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ugushyingo 2025, nyuma y’itabwa muri yombi rya Bill Ruzima akurikiranyweho kunywa no gutunda ibiyobyabwenge.
Bill Ruzima wamamaye mu ndirimbo nka ‘Imana y’Abakundana’ afungiye kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.
Ku mbuga nkoranyambaga, ibiganiro byibanze cyane ku kwibaza icyo ibiyobyabwenge bipfana n’abahanzi cyangwa niba bituruka mu kuba bo bazwi, ibituma bafungwa bakisanga mu itangazamakuru bavugwa ubutitsa.
Ukoresha izina rya Tito Harerimana ku rubuga rwa X, yanditse ubutumwa burebure yibaza impamvu ubuhanzi n’ibiyobyabwenge ‘wagirango baravukana’, ariko kandi atabariza impano ya Bill Ruzima.
Tito yavuze ko iyo bavuze Bill Ruzima yumvikana nk’umuntu ufite imyandikire myiza, impano idasanzwe, ubuhanga bwihariye, ijwi ridasanzwe, ndetse akaba umuhanga muri gakondo.
Ati: “Si njye gusa benshi turemeranya ko Bill Ruzima ashoboye kandi yagashobotse. None ndibaza bipfira he kugirango Impano nk’iyi idasanzwe igere hano? Ese yagize abajyanama babi, yaratereranywe, yabuze gishyigikira? Cyangwa yabuze Imana y’i Rwanda?”
Yungamo ati: “Si we gusa bimaze kugaragara ko mu gisata cy’imyidagaduro, ubugeni, bibarizwa muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’ubuhanzi tugenda duhomba impano zitandukanye muri ubu buryo kubera ibiyobyabwenge n’ibindi bifitanye isano kandi mu byukuri bari bashoboye."
“Subira inyuma wibuka abahanzi, abacuranzi, ababyinnyi, abanyabugeni bagiye bisanga muri uyu murongo! Ese ntibakurikiranwa? Cyangwa nibo batumva (Bananiranye)? Ubu koko ntacyakorwa tugasigasira izi mpano zacu?"
Mu batanze ibitekerezo ku butumwa bwa Tito harimo na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, watangiye avuga ko yabanje kureba ikiganiro Bill Ruzima yagiranye na Televiziyo Rwanda, ku wa 12 Ukwakira 2025, agaruka ku rugendo rwe rw’umuziki n’ibindi.
Utumatwishima yakomeje avuga ko Bill Ruzima ari umwe mu bahanzi beza, ariko nyuma y’ibyo umwana w’umuntu atabona, hari ibindi biba byihishemo.
Yagize ati: “Waramutse Tito, “Umuntu ni mugari”, maze kureba interview (ikiganiro) ya Bill Ruzima (Ukwakira 2025). Ni umwe mu bahanzi beza dufite. Gusa inyuma y’impano, injyana, n’inseko hari ibyo tutabonesha amaso. Ndakomeza kureba inama zanyu tuvanemo icyaba umuti urambye.”
Mu ruganda rw’imyidagaduro, cyane cyane mu muziki, hagiye havugwa cyane ikibazo cy’ibiyobyabwenge. Abahanzi bamwe na bamwe bagiye bagaragara mu bikorwa by’ubusinzi, kwijandika mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ibyatumye bafatwa na Polisi babikoresha.
Ibi byatumye hibazwa niba koko umwuga w’ubuhanzi ubigiramo uruhare, cyangwa niba ari ukubera ko abahanzi ari bo bazwi kandi amakosa yabo akajya ku karubanda mu buryo bwihuse.
Ni kenshi ibiyobyabwenge byagiye bifatwa nk’igikoresho cy’ “ihumure” ku bahanzi bari mu bihe bikomeye byo gukora umuziki, kwiruka mu bitaramo, guhangana n’igitutu cy’abafana cyangwa kumenyekana.
Nyamara, ibyo biza ku isonga mu bintu bishyira ubuzima bw’umuhanzi mu kaga – haba ku buzima bwabo bwite, ku mibanire bafitanye n’abantu cyangwa ku mwanya bafite mu ruhando rw’imyidagaduro.
Iyo umuhanzi amaze kumenyekana, ahura n’igitutu cyo gukomeza gukora neza no kwagura izina rye. Hari abagerageza gusunika imitekerereze yabo bakifashisha ibiyobyabwenge ngo barusheho kugira umuvuduko, ubwoba bugabanuke cyangwa bagire "ibyishimo by’ako kanya" bibafasha gukora.
Abahanzi benshi baba mu buzima butameze nk’ubusanzwe: ibitaramo batahuka saa kumi z’ijoro, urugendo rurerure, imyitozo, inama, studio… Ibi bishobora gutuma hari abatinya guhangana n’umunaniro bakiyambaza ibiyobyabwenge cyangwa ibinyobwa bisindisha ngo bibafashe gutuza—nyamara bikarangira bibashinze mu rwobo.
Ubushakashatsi bwakozwe mu bihugu bitandukanye ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu bahanzi bugaragaza ibintu bitatu by’ingenzi: impamvu babikoresha, ingaruka zabyo, n’uburyo imiterere y’ubuhanzi ubwayo ibashyira mu byago kurusha abandi.
Ubushakashatsi bwa National Institute on Drug Abuse (NIDA) na Music Industry Research Association (MIRA) bugaragaza ko: Abahanzi bakoresha ibiyobyabwenge ku gipimo cyinshi cyane kurusha abandi bantu bo muri societe.
By’umwihariko abahanzi b’injyana Hip-Hop, Rock, Electronic n’indi bikorana n’ibitaramo byinshi, baba bafite ibyago biri hejuru. Impamvu zitangwa zirimo umunaniro, igitutu cyo gukora indirimbo zihora ku isonga,’ stress’ yo kumenyekana, n’ubwigunge.
Ubushakashatsi bwa University of Westminster bwagaragaje ko: Abahanzi binjira mu buzima bw’imyidagaduro bakiri bato bahura n’igitutu cyo kubaho mu buryo buhuje n’ibyo rubanda ibatekerezaho.
Gusa 37% by’abahanzi bakiri bato bemeza ko bagiye bagerageza ibiyobyabwenge bwa mbere babitewe n’uko babisunikirwaga n’itsinda babamo.
Mu ngingo ya 11 y’ Itegeko nimero 69/2019 ryo ku wa 08 Ugushyingo 2019 rihindura itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rivuga ko icyaha cyo gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge gihanishwa igihano cy’igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni 20 Frw ariko atarenga miliyoni 30 Frw.
Bill Ruzima yafunzwe ku wa 15 Ugushyingo 2025 n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho kunywa no gutunda ibiyobyabwenge
Nk’uko bigaragara mu butumwa yanditse kuri X, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yatangaje ko Bill Ruzima ari umwe mu bahanzi beza, ariko ko inyuma y’impano, injyana, n’inseko hari ibyo ‘tutabonesha amaso’
Bill Ruzima yafatanwe urumogi, ari mu Murenge wa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *