skol
fortebet

Irushanwa rya Miss Global Beauty Rwanda ryari rigeze kure ryahagaritswe

Yanditswe: Saturday 14, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’ibibazo bije muri Miss Rwanda Inteko y’Umuco yasabye abategura Irushanwa rya Miss Global Beauty Rwanda kuba barisubitse ndetse isaba abaritegura ko hari ibyo bagomba kubanza kuzuza.

Sponsored Ad

Amakuru dukura ku Igihe nuko abategura iri rushanwa bamaze iminsi bagirana ibiganiro byihariye n’inteko y’umuco ari nabyo byavuyemo icyemezo cyo kuba irushanwa ryaba risubitswe.

Umuyobozi utegura iri rushanwa Ndekwe Paulette yavuze ko yasabwe kuba arisubitse hakabanza gusohoka amategeko mashya agenga amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda.

Ati “Ntabwo irushanwa ryahagaritswe ahubwo twasabwe kurisubika mu gihe Inteko y’Umuco iri gutegura amategeko mashya agenga amarushanwa y’ubwiza.”

Irushanwa rya Miss Global Beauty uyu mwaka ryarimo abakobwa 66 bagombaga kuvamo 25 abo akaba aribo bavamo uwegukana ikamba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa