Irushanwa rya Miss Global Beauty Rwanda ryari rigeze kure ryahagaritswe
Yanditswe: Saturday 14, May 2022
Nyuma y’ibibazo bije muri Miss Rwanda Inteko y’Umuco yasabye abategura Irushanwa rya Miss Global Beauty Rwanda kuba barisubitse ndetse isaba abaritegura ko hari ibyo bagomba kubanza kuzuza.
Amakuru dukura ku Igihe nuko abategura iri rushanwa bamaze iminsi bagirana ibiganiro byihariye n’inteko y’umuco ari nabyo byavuyemo icyemezo cyo kuba irushanwa ryaba risubitswe.
Umuyobozi utegura iri rushanwa Ndekwe Paulette yavuze ko yasabwe kuba arisubitse hakabanza gusohoka amategeko mashya agenga amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda.
Ati “Ntabwo irushanwa ryahagaritswe ahubwo twasabwe kurisubika mu gihe Inteko y’Umuco iri gutegura amategeko mashya agenga amarushanwa y’ubwiza.”
Irushanwa rya Miss Global Beauty uyu mwaka ryarimo abakobwa 66 bagombaga kuvamo 25 abo akaba aribo bavamo uwegukana ikamba.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *