Isabukuru nziza mugore wanjye nkunda!Gafaranga atomora umugore we [AMAFOTO]
Yanditswe: Tuesday 08, Aug 2023

Bishop Gafaranga azwi muri filime zitandukanye zirimo nka ‘Bavakure’ n’izindi, yatomoye umugore we Annette Murava wizihiza isabukuru y’amavuko kuri uyu 8 Kanama.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Bishop Gafaranga yasangije abamukurikirana ifoto ari kumwe n’umufasha we Annette Murava ayikurikiza ubutumwa amubwira ko amukunda, avuga ko uyu mwaka ari akataraboneka kuko ariyo sabuku ya mbere agize kuva batangira kubana nk’umugore n’umugabo.
Yagize ati”Isabukuru nziza Mugore wanjye Nkunda,ndashima Imana ko yakongereye umwaka wo kubaho,kugirango ukomeze umpe ibyishimo mu buryo bwose❤️kandi nanjye nkomeza kuguha ibyishimo mu buryo bwose,nezezwa n’uburyo unyitaho n’uburyo undwanira ishyaka 💪Komeza utere imbere mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri,ndetse nkwifurije kugera ku nzozi zawe.Isabukuru nziza mukunzi mwiza❤️bizou!!!!”.
Yakomeje avuga ko amukunda agira ati” Isabukuru nziza mukundwa ❤️!Habayeho imyaka myinshi kuri wowe no kuri njyewe ariko uyu mwaka wo ni akataraboneka ubwo ugize isabukuru ndi kumwe nawe ni umunezero”.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *