Ish Kevin ashobora kuzitabira amarushanwa mpuzamahanga ya Rally
Yanditswe: Saturday 10, May 2025

Umuhanzi Ish Kevin yatangaje ko ateganya kuzitabira amarushanwa mpuzamahanga y’amasiganwa y’imodoka (Rally), mu rwego rwo kuzamura impano ye kuko abifata nk’umurage w’umuryango we.
Uyu muhanzi avuga ko ateganya gushyira ku rundi rwego impano ye yo gusiganwa ku modoka kuko yasanzemo ibyishimo bidasanzwe.
Ish Kevin yafatanyije n’umuvandimwe we Jacques Hakizimana baje ku mwanya wa mbere mu modoka zikurura imbere, kuko isiganwa riba rigizwe n’imodoka zikorera mu byiciro bitandukanye, birimo izikurura imbere ari nazo babayemo aba mbere, hamwe n’izikurura imbere n’inyuma, bakaba baragize umwanya wa gatatu muri rusange mu modoka zose.
Aganira na Imvaho Nshya Ish Kevin yayitangarije ko atari ubwa mbere yari yitabiriye isiganwa rya Rally, kuko ari isiganwa risanzwe rikorwa n’umuryango wabo gusa, ngo ni bwo yahisemo kujya ku rutonde rw’abarushanwa kandi yishimiye ko we n’uwo bafatanyaga (mukuru we) bitwaye neza.
Ish Kevin avuga ko nyuma yo kwitabira isiganwa rya Spring Rally GMT, akabonamo umwanya mwiza (1 n’uwa 3) arimo kwitegura gutangira kwitabira ayo ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati: “Igikurikiraho ni ukwitabira amarushanwa mpuzamahanga kuko hajya habaho ayo ku rwego rwa Afurika, urugero hari iryitwa ‘Mountain Gorilla Rally’ ryitabirwa n’ibihugu bitandukanye. Turitegura kuryitabira kandi duteganya no kwitabira shampiona yose y’umwaka kandi tuzanayitwara Insha Allah (Imana n’ibishaka).
Uyu muhanzi amara impungenge abakunzi b’ibihangano bye kuko avuga ko gushyira imbaraga mu gukina umukino w’isiganwa ry’imodoka (Rally) bitagomba kubangamira umuziki kuko awukora awukunze.
Ati: “Icya mbere ni urukundo uba ukunda ibyo ukora, kuba nkunda Rally nkaba nkora umuziki bizuzuzanya nta na kimwe kigomba kubangamira ikindi kuko akenshi umuziki nywukorera mu rugo.”
Ish Kevin avuga ko isomo yakuye muri Rally, ari uko ushobora kwitabira ibindi bintu utari usanzwe ubarizwamo kandi ugakuramo ibyishimo, kuko nk’umuhanzi atari azi ko yajya mu isiganwa ry’imodoka akabonamo ibyishimo nk’ibyo yabonye.
Uyu muraperi yitabiriye aya marushanwa nyuma y’uko yari amaze iminsi akoze indirimbo yise ‘Rwanda’ yahurijemo Abaraperi batandukanye barimo Bull Dogg, Kivumbi King, B-Threy na Kid from Kigali, irimo ubutumwa bugenewe abanyamahanga bari bakomeje gufatira ibihano u Rwanda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *