skol
fortebet

Ish Kevin yasohoye indirimbo ivuga ku mwaka wa 2022 mu muziki nyarwanda

Yanditswe: Friday 11, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umu raperi Ish Kevin umaze kubaka ikizere mumuziki Nyarwanda yasohoye indirimbo yise ’My Year’ iri mundirimbo ziri kuri ’Mixtape’ ye yise ’Trapish ll ’yitegura gushyira hanze.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi umaze kwigarurira imitima yabenshi yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya azajya ayikora buri mwaka bitewe n’uko azajya abona umwaka yinjiyemo. Ati “Ni indirimbo nzajya nkora buri mwaka, hari uburyo uba ubona ibintu ugasanga uburyo bwo kubivuga ari ukubiririmba nk’umuhanzi.”

Uyu muraperi avuga ko uyu mwaka yawubonye nk’uwa muzika y’u Rwanda, ati“Ni indirimbo igaruka ku buryo ndi kubona uyu mwaka, nkurikije uko mbona ibintu rero ni umwaka w’umuziki nyarwanda. Nubwo ari njye wivugaga ariko buriya navugaga abahanzi bose muri rusange.”

Ish Kevin muraperi avuga ko mu myaka iri imbere ashobora kuzajya yifashishamo abandi bahanzi.

My Year Ni indirimbo ya mbere isohotse kuri Mixtape ye nshya ‘Trapish II’ byitezwe ko izajya hanze ku wa 25 Werurwe 2022.

Iyo Mixtape iriho indirimbo zirindwi zirimo n’iyo yakoranye n’umuhanzi w’icyamamare mu muziki wa Afurika Oludemilade Martin Alejo wubatse izina nka Ycee.

Uretse Ycee iyi Mixtape iriho izindi ndirimbo yakoranye n’abahanzi barimo Kivumbi na Confy, bakoranye iyitwa ‘Powa’ n’iyitwa ‘Game changers’ yakoranye na Yannick Myk.

Ish Kevin yasohoye indirimbo yambere ’My Year’ muziri kuri Mixtape yise Trappish ll

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa