skol
fortebet

Isheja Butera Sandrine yibarutse umwana w’ imfura

Yanditswe: Saturday 04, Feb 2017

Sponsored Ad

Umunyamakuru Isheja Butera Sandrine yibarutse umwana w’imfura ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 3 Gashyantare 2017, ni ibyishimo by’inyongera kuri uyu munyamakuru n’umugabo we Kagame Peter bamaze amezi agera kuri arindwi barushinze.
Isheja na Kagame bari bamaranye igihe kinini bakundana, bambikanye impeta y’urukundo kuwa 5 Nzeri 2015, bemeranya kuzabana iteka imbere y’amategeko kuwa 15 Nyakanga 2016.
Magingo aya uyu mubyeyi n’umuhungu we bameze neza. Yabyariye Kimironko mu bitaro bya Kigali Medical (...)

Sponsored Ad

Umunyamakuru Isheja Butera Sandrine yibarutse umwana w’imfura ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 3 Gashyantare 2017, ni ibyishimo by’inyongera kuri uyu munyamakuru n’umugabo we Kagame Peter bamaze amezi agera kuri arindwi barushinze.

Isheja na Kagame bari bamaranye igihe kinini bakundana, bambikanye impeta y’urukundo kuwa 5 Nzeri 2015, bemeranya kuzabana iteka imbere y’amategeko kuwa 15 Nyakanga 2016.

Magingo aya uyu mubyeyi n’umuhungu we bameze neza. Yabyariye Kimironko mu bitaro bya Kigali Medical Center.

Uncle Austin ukorana na Isheja Sandrine yanditse kuri Instagram agira ati “Ishya n’ihirwe Isheja Sandrine na Kagame. Ako gahungu mukabwire muti ikaze ku Isi.”

Sandrine Isheja, ni umunyamakuru wakoreye amaradiyo atandukanye harimo Radio Salus, Isango Star na KFM mu biganiro by’ubumenyi n’imyidagaduro kuri ubu akaba ari gukorera Kiss Fm ndetse ni umwe mu bayobozi bakuru bayo.


Isheja na Kagame basezeranye kuwa 15 Nyakanga 2016

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa