skol
fortebet

Ishimwe Sandra Elyse uhagarariye u Rwanda muri Miss Africa Arizona yavuze icyatumye ahitamo umushinga we

Yanditswe: Friday 18, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Sandra Elyse Ishimwe Umunyarwandakazi utuye muri Leta zunze ubumwe za America ari mubakobwa bari guhatanira ikamba rya Miss Africa Arizona ritangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; yasobanuye umushinga we ugamije gufasha abategarugori 14 muri Amerika no mu Rwanda.

Sponsored Ad

Mu nkuru dukesha ikinyamakuru Igihe Sandra yavuze ko uyu mushinga we waturutse ku buzima bugoranye yanyuzemo ariko akaza gufashwa n’umutegarugori bataziranye.

Uretse ibyo kandi hari ubuzima abari n’abategarugori banyuzemo mu bihe bikomeye bya COVID-19 ndetse n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya ‘Guma mu rugo’ yatangiye muri Werurwe 2020 ahenshi ku Isi, aho abenshi bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, abangavu benshi batewe inda zitateganyijwe, ingo nyinshi zihura n’ikibazo cy’inzara.

Ibyo byamuteye gutangiza umushinga udaharanira inyungu witwa “The Ursula Women Foundation “ uzita kandi ukanateza imbere abari n’abategarugori cyane cyane abagizweho n’ingaruka zaturutse ku mwaduko w’icyorezo cya Covid-19 n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Guma mu Rugo.

Avuga ko impamvu yahisemo izina ‘The Ursula Women Foundation ari uko “ Ursula “ ari izina ry’igisimba mu kinyarwanda bakunze kwita “idubu”.

Nicyo gisimba cya mbere ku Isi kizwiho kuba ahantu hagoranye cyane mu rubura n’ubukonje bwinshi, ariko kikaba kihabaye ibinyejana n’ibinyejana kubera imwe mu myitwarire yacyo irimo kwemera cyangwa kwakira no kwihangana.

Ati “Umutegarugori nawe namugereranyije n’iyo nyamanswa yiga kuba ahantu hagoye ariko ntibiyibuze kubaho. Nabo babaho mu buzima bugoye ariko bakabasha gutanga umusanzu ukomeye mu muryango; nibo batwita amezi icyenda, bakabyara, bakagira uruhare mu mikurire y’umwana kuko aribo bamukurikirana umunsi ku wundi.”

Umuryango The Ursula Women Foundation watangijwe n’uyu mukobwa urateganya guhindurira ubuzima abari n’abategarugori 70 bo mu Mujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona ndetse n’abari n’abategarugori 70 mu Rwanda.

Uzahera ku bafite imyaka 12 kuzamura mu gihe kingana n’umwaka umwe gusa, ndetse imibare ikazagenda yiyongera ubwo uzagenda wagura ibikorwa byawo mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi.

Sandra Elyse Ishimwe ahatanye n’abakobwa barimo uwo mu Burundi, Ghana, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [RDC], Tanzania, Sierra Leone, Nigeria na Kenya.

Sandra Elyse Ishimwe uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa afite imyaka 23 ubu aba muri mu Mujyi wa Phoenix muri Arizona.

Yavukiye mu Karere ka Nyaruguru aba ari naho akurira. Ni umwana wa kabiri mu muryango w’abana bane iwabo babyaye.

Ubwo yari akiri muto, yabonye amahirwe yo kujya kwiga mu Bushinwa nyuma aza kuhava ajya kuba muri British Guiana muri Amerika y’Amajyepfo. Nyuma yaje kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Arizona ari naho aba kugeza ubu.

Akunda gutembera, kunguka inshuti nshya, gusoma ibitabo no kuzamuka imisozi. Ubu ari kwiga ibijyanye no kumurika imideli ndetse no gukina filime muri John Casablancas Modeling & Acting Agency. Arimo no kwiga icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubuzima.

Uyu mukobwa avuga neza Ikinyarwanda, Igishinwa, Icyongereza n’Igifaransa.

Ikamba rya Miss Africa Arizona rihabwa umwe mu bakobwa b’Abirabura muri iyo Leta. Rigiye gutangwa ku nshuro ya gatanu kuko byatangiye mu 2018. Irushanwa ry’uyu mwaka ryatangiye mu Ukuboza umwaka ushize rizasozwa muri Mata.


Sandra Elyse Ishimwe ahagarariye u Rwanda muri Miss Africa Arizona

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa