Umunyamerika Darren Jason Watkins Jr. wamamaye nka IShowSpeed, yasuye ingagi mu Birunga mu rugendo akomeje kugirira mu Rwanda nyuma yo kuhagera mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Mutarama 2026.
Abinyujije ku rubuga rwa Snapchat, uyu musore yagaragaje amashusho n’amafoto ari kwishimira kubona ingagi.
Uyu musore yavuye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaguru ahagana Saa Sita z’amanywa.
Byitezwe ko IShowSpeed agomba kubanza gutembera mu mujyi gato agakora urugendo kuri moto hanyuma akabona kwinjira muri Stade Amahoro aho ari burebere umukino wa Rayon Sports WFC na Indahangarwa WFC.
Ku wa 21 Ukuboza 2025, uyu musore w’imyaka 20 wamamaye cyane kuri YouTube na Twitch, ni bwo yatangije gahunda yise “Speed Does Africa Tour”, aho atambutsa amashusho imbonankubone ari mu bihugu bitandukanye byo kuri uyu mugabane.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *