skol
fortebet

Isibo TV yatangaje abahanzi 7 bazataramira abazitabira ’The Choice Awards’

Yanditswe: Saturday 12, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abahanzi barindwi 7 bakomeye mu Rwanda batoranijwe n’Isibo Tv nkabazataramira abantu bazitabira umuhango wo gutanga ibihembo ’The Choice Awards’ ku nshuro ya kabiri

Sponsored Ad

Ni umuhango uteganyijwe kucyumweru taliki ya 13 Werurwe 2022 guhera saa kumi n’ebyiri,muri Hotel Onomo i Kigali aho abatumiwe muri uyu muhango bamaze kugezwaho ubutumire bwabo.

Isibo Tv yatangaje ko abazitabira uyu muhango bazataramirwa n’abahanzi barindwi harimo ’Fireman,Bull Dog,P-Fra, Okkam uriguca ibintu muri iyi minsi mundirimbo’A Puculi’,Afrique wamenyekanye mundirimbo ’Agatunda’,Symphony Band ndetse na Isonga Bar.

Abatumiwe kandi bazacurangirwa na Dj Trick afatanyije na Dj Wax.

Itsinda rya Dorcas na Vestine bayoboye abandi mu cyiciro ’The Choice Gospel Artist of the Year’.Chriss Easy ari imbere mu cyiciro ’The Choice New Artist Of the Year’.Dj Ry nawe ayoboye abandi mu cyiciro ’The Choice Dj of the Year’.

Miss Jolly Mutesi ari imbere mu cyiciro ’The Choice Influencer of the Year’. Jordan Kallas ari imbere mumajwi mu cyiciro ’ The Choice Dance of the Year’.Butera Knowless ari imbere mumajwi mu cyiciro’ The Choice Female Artist of the Year’.

Okkam uherutse gushyira hanze indirimbo ’A Puculi’ azaririmba

Umu raperi Bull Dog nawe ari mubazataramira abazitabira uyu muhango

Umuhanzi Afrique 6wamenyekanye mundirimbo ’Agatunda’ nawe azaba ahari

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa