skol
fortebet

Isomo Humble yigishijwe n’umukunzi we ryatumye yandika igitabo

Yanditswe: Monday 12, Dec 2016

Sponsored Ad

Manzi James uzwi ku izina rya Humble Jizzo umwe mu basore babarizwa mu itsinda rya Urban Boys riherutse kwegukana PGGSS6, aravuga ko ’gukoresha neza igihe’ ari isomo rikomeye yigishijwe n’umukunzi we kuburyo yatangiye no kwandika igitabo ku rukundo.
Humble Jizzo na Amy Blauman, basanzwe bibanira mu nzu nk’umugabo n’umugore. Uyu muhanzi yabwiye KT Radio ko mu mwaka wa 2017, azerekeza muri Amerika kwerekanwa kwa Sebukwe cyane ko nawe muri Nzeli uyu mwaka yerekanye umukunzi we kwa Sebukwe mu (...)

Sponsored Ad

Manzi James uzwi ku izina rya Humble Jizzo umwe mu basore babarizwa mu itsinda rya Urban Boys riherutse kwegukana PGGSS6, aravuga ko ’gukoresha neza igihe’ ari isomo rikomeye yigishijwe n’umukunzi we kuburyo yatangiye no kwandika igitabo ku rukundo.

Humble Jizzo na Amy Blauman, basanzwe bibanira mu nzu nk’umugabo n’umugore.
Uyu muhanzi yabwiye KT Radio ko mu mwaka wa 2017, azerekeza muri Amerika kwerekanwa kwa Sebukwe cyane ko nawe muri Nzeli uyu mwaka yerekanye umukunzi we kwa Sebukwe mu karere ka Nyagatare.

Umunyamakuru yamubajije niba koko atarigeze agorwa no kumenyerana n’umukunzi we ndetse no guhuza nawe kuko kenshi usanga abanya-Amerika ari abantu bakunda gahunda zinoze ndetse no gukorera ibintu ku gihe.

Humble ntiyahakanye ko bitamugoye gusa avuga ko uko iminsi yagiye yicuma ari nako yamenyaga neza umukunzi we ku buryo basigaye bahuza muri byose. Abajijwe niba ashobora kuzubahiriza gahunda ya Leta yo kubyara abana bataranze babiri, Humble yavuze ko kuri we bimukundiye yabyara abana bane.

Yagize ati "Babaye benshi baba bane ariko nukuvuga ngo. Imana niyo igena, kandi Imana niyo ibikora, ubwo ni ukureba."Yavuze ko kuva yahura n’umukunzi we yagowe cyane no kubahiriza igihe kuburyo yagiye atumvikana nawe bitewe na gahunda yabaga afitanye nawe.

Yagize ati "...Ahaaa byampaye indi.shusho Ndimo ndandika igitabo cyitwa ’Forever Love’ icyo ni igitabo gikubiyemo uburyo ushobora guhura n’umuntu, urugendo rwo kugirango ukundane n’umuntu, ni urugendo rukomeye cyane. Kuko Once you meet [Ighihe uhuye nawe] noneho ari different Cultures [Mufite imico itandukanye] ibyo wowe wita ko ari byiza we aba abyita ko ari bibi. Noneho uburyo witwara uza kwemera ko we abibona nk’ibibi cyangwa umumvisha ko ari byiza bikaba ikibazo.

Yanavuze ko gutongana n’umukunzi we bitashoboraga kumurakaza ahubwo umukunzi we yarakazwaga n’uburyo bwo kuvugana ndetse no gukoresha neza igihe. Ati "Mu bintu byabanje kungora byanatumye nerekeza eeh, urabona ushobora gutongana n’umuntu mukarakaranya bikagira gute? ariko we icyo si cyo cyamurakazaga, icyamurakazaga ni ikintu bita commmunication [Kuvugana nawe] na Time management[ Gukoresha, igihe neza]. Ni ukuvuga ngo ni ikintu cyangoye nkavuga nti ndaza saa mbili nkarenzaho itanu ati ariko harenzeho iminota itanu.

Humble avuga ko umukunzi we yamubereye inganzo yatumye yandika igitabo

Humble Jizzo yavuze ko umunsi ku munsi yagiye amenyera ibyo umukunzi ashaka ndetse n’ibyo adakunda kuburyo ubu babanye neza ndetse bitegura no kurushinga umwaka utaha.

Humble Jizzo n’uyu mukobwa bamenyaniye muri Nigeria ubwo Urban Boyz yari yitabiriye iserukiramuco rya muzika rya ‘Gidi Culture Festival’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa