skol
fortebet

Israel Mbonyi aravugwaho ubuhemu na bamwe mu bamufashije mu gitaramo aherutse gukorera muri BK Arena

Yanditswe: Friday 27, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Islael Mbonyi aravugwaho ubuhemu na bamwe bamufashije mu gitaramo cy’amateka kizwi nka ‘Icyambu live Concert’ cyabaye ku wa 25 Ukuboza 2022 ariko bakaba bavuga ko kugeza ubu batarishyurwa.

Sponsored Ad

Aba bavuga ko bakoze ibikorwa binyuranye muri iki gitaramo cya Israel Mbonyi cyabaye tariki 25 Ukuboza 2022, bavuga ko bambuwe amafaranga bakoreye nyamara iki gitaramo cyaritabiriwe ku buryo bemeza ko kinjije agatubutse.

Bamwe mu baganirije Radiotv10 dukesha iyi nkuru, bavuga ko bagombaga kwishyurwa n’uyu muhanzi uyoboye umuziki uririmbirwa Imana mu Rwanda, nyuma yo kumufasha muri iki gitaramo cyari cyateguwe na Kompanyi ya EAP imenyerewe mu gutegura ibitaramo bikomeye mu Rwanda.

Uwatanze amakuru avuga ko Kompanyi ya EAP (East African Promoters) yishyuye Israel Mbonyi miliyoni 60 Frw yagombaga kuvamo n’ubwishyu bw’abamufashije barimo abacuranzi, ababyinnyi ndetse n’abafata amashusho.

Umwe mu bacuranzi bakoreshejwe muri iki gitaramo, yahamirije umunyamakuru ko batarabishyura, ariko ko banze kubishyira hanze kugira ngo batiteranya.

Yagize ati “Nta n’atanu baduhaye, ukwezi kurihiritse bataratwishyura, urumva kuva ku itariki 25 z’ukwezi gushize kugeza ubu, harimo ukwezi.”

Hari kandi n’umwe mu bafata amashusho na we utifuje ko amazina ye atangazwa,wahamije ko batarishyurwa.

Ubusanzwe iyo habaye igitaramo nk’iki, kompanyi yagiteguye yishyura abahanzi, batumiwemo, ariko hakaba hari uburyo bashobora gukoresha ababafasha bakabiyishyurira bakoze mu mafaranga bahawe, cyangwa se bakishyurwa n’iyo kompanyi.

Israel Mbonyi yabwiye Radiotv10 ko atari azi aya makuru ko hari abakoze akazi muri iki gitaramo batarishyurwa, akavuga ko abo yakoresheje ku gite cye bose yabishyuye.

Icyakora avuga ko wenda ikibazo cyaba kiri ku wo bakoranye muri iki gitaramo ariko ko ku ruhande rwe yumva ari umwere.

Src:Radiotv10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa