skol
fortebet

Itariki y’ubukwe bwa Ama G The Black n’umugore yishumbushije

Yanditswe: Thursday 02, Nov 2017

Sponsored Ad

Umuraperi Ama G The Black wavutse yitwa Hakizimana Amani agiye gukora ubukwe n’umukunzi mushya witwa Uwase Liliane, ubukwe bwabo burataha vuba!impapuro z’ubutumire mu bukwe bwe zamaze kugera hanze.
Ama G uherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Akarima k’igikoni’ wakunze guhisha ibijyanye n’ubukwe bwe bivugwa ko Invitation z’ubukwe yazihaye abo mu muryango we gusa na Liliane bagiye kurushinga.
Kuri uyu wa 02 Ugushyingo 2017 nibwo impapuro z’ubutumire zasakaye ku mbuga nkoranyambaga, bigaragara ko (...)

Sponsored Ad

Umuraperi Ama G The Black wavutse yitwa Hakizimana Amani agiye gukora ubukwe n’umukunzi mushya witwa Uwase Liliane, ubukwe bwabo burataha vuba!impapuro z’ubutumire mu bukwe bwe zamaze kugera hanze.

Ama G uherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Akarima k’igikoni’ wakunze guhisha ibijyanye n’ubukwe bwe bivugwa ko Invitation z’ubukwe yazihaye abo mu muryango we gusa na Liliane bagiye kurushinga.

Kuri uyu wa 02 Ugushyingo 2017 nibwo impapuro z’ubutumire zasakaye ku mbuga nkoranyambaga, bigaragara ko ubukwe bwa Ama G The Black na Uwase Liliane umukunzi we mushya buzaba tariki 24 Ukuboza 2017.

Kuri iyo tariki mu masaha ya mu gitondo saa tatu hateganyijwe umuhango wo gusaba no gukwa ibirori bizabera ku Ruyenzi mu nyubako ya ‘Chris Guest House’.

Nyuma y’aho saa cyenda z’amanywa abatumiwe n’inshuti n’abandimwe bazakirirwa ku Kicukiro ahitwa Tellavista, Kicukiko ya Kigali.

Ama G The Black ugiye kubana na Uwase Liliane nyuma y’igihe gito atandukanye na Rosine, azabanza gusezerana imbere y’amategeko, akurikizeho gusaba umugeni iwabo w’umugore aherutse gusezerana imbere y’imana n’abantu.

Ama G the Black aherutse gutangaza Marraine w’umugore we agira ubwiru Parrain we.
Uyu muraperi aherutse gutungura abari bitabiriye imurikwa rya Album ya Aline Gahonganyire avuga ko yamaze kubona Marraine we w’umugore we.

Yafashe ijambo maze yerura ko agiye kurushinga n’umukunzi we mushya Uwase Liliane bakabana mu buryo bwemewe kandi ko Marraine yahisemo ari umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana,Aline Gahongayire.

Amag The Black, yavuze ko akunda cyane kandi akubaha Aline Gahongayire. Na Gahongayire atangaza ko yubaha Amag The Black. Yagize ati "Uyu mubyeyi ndamukunda kandi ndamwubaha cyane. Buri cyumweru ndamuhamagara nkamusaba ko asengera. ..... kandi hari ibintu byinshi banditseeeee mu bukwe bwanjye Aline niwe uzambera Marraine"

Uwase Liliane na Ama G The Black bamaranye amezi agera kuri arindwi bari kumwe ndetse nyuma yo gutandukana kwe n’umugore byagiye bivugwa ko babana mu rugo.

Ibya Ama G n’uyu mukobwa Lily byamenyekanye ubwo uyu muraperi yatangiraga gushyira hanze amafoto atandukanye kuri instagram ye bari kumwe bahuje urugwiro.

Ubwo uyu mukobwa yizihizaga isabukuru y’amavuko mu minsi ishize, Ama G yashyize ifoto ye kuri instagram ayandikaho ubutumwa buri mu cyongereza amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko aho yagize ati "isabukuru nziza y’amavuko kuri wowe mukunzi wanjye...Uyu Lily nawe yaje gusubiza ati urakoze rukundo (thx lv)".

Ama G n’umugore babanaga mbere witwa Rosine bafitanye umwana w’umuhungu bise Shami.

Ama G yavuze ko Aline we uzaba Marraine w’umugore we


Impapuro z’ubutumire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa