Itike ya make ni 2000Frw; Israel Mbonyi yemeje igitaramo cy’i Rubavu
Yanditswe: Tuesday 02, Dec 2025
Israel Mbonyi yemeje igitaramo agiye gukorera mu Karere ka Rubavu ku wa 1 Mutarama 2026, iki kikazaba gikurikiye icyo uyu muhanzi ateganya gukorera muri BK Arena ku wa 25 Ukuboza 2025.
Iki gitaramo Israel Mbonyi yari aherutse kugikomozaho mu minsi ishize, icyakora kikaba kimwe mu ruhererekane rw’ibitaramo agiye gukorera mu ntara zitandukanye.
Nubwo ataratangaza utundi turere azataramiramo, Israel Mbonyi yamaze kwemeza igitaramo kizabera mu Karere ka Rubavu ku kibuga cy’ahitwa Nengo aho banamaze gushyiraho ibiciro byo kucyinjiramo.
Itike ya make yo kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari 2000Frw mu myanya isanzwe, 5000Frw muri VIP, ibihumbi 10Frw muri VVIP ndetse n’ibihumbi 150Frw ku meza y’abantu umunani azaba ateye mu myanya y’icyubahiro.
Uretse iki gitaramo, Israel Mbonyi ari no mu myiteguro y’icyo afite muri BK Arena ndetse kugeza ubu amatike yamaze kugera ku isoko aho iya make igura ibihumbi 10Frw, ibihumbi 20Frw, ibihumbi 25Frw, ibihumbi 30Frw, ibihumbi 40Frw ndetse iya menshi ikaba ibihumbi 50Frw.
Mbere y’ibi bitaramo ariko, Israel Mbonyi aherutse kwemeza ko ku wa 6 Ukuboza 2025 azataramira muri Tanzania. Ni igitaramo atigeze atangaho amakuru menshi nubwo yemeje ko agiye gusubirayo ku nshuro ya kabiri.
Uretse iki gitaramo azakorera muri Tanzania, Israel Mbonyi ategerejwe gutaramira mu Karere ka Kanungu muri Uganda ku wa 12 Ukuboza 2025, aho yatumiwe mu birori byo gutaha hoteli yitwa ‘Meizi-Meera Eco Resorts’.
Israel Mbonyi aherutse gushyira ku isoko amatike yo mu gitaramo azakorera muri BK Arena
Amatike yo kwinjira mu gitaramo cya Israel Mbonyi i Rubavu yashyizwe ku isoko
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *