skol
fortebet

Itorwa rya Miss Guinée ryahagaritswe nyuma y’uko abahatanaga bambaye ’Bikini’

Yanditswe: Tuesday 14, Feb 2017

Sponsored Ad

Minisitiri w’umuco muri Guinée yamaze guhagarika amarushanwa y’ubwiza ku rwego rw’igihugu, ibi bibaye nyuma y’uko abakobwa bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’igihugu cya Guinée 2017, biyerekanye mu mwambaro wo kogana uzwi nka ’Bikini’.
Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’uko amajwi y’abaturage yakunze kumvikana muri iki cyumweru ashimangira ko ibyo abo bakobwa bakoze binyuranyije n’umuco.
Ikinyamakuru Jeune Afrique cyanditse ko umuhango wo gutora Nyampinga wa Guinée 2017 wabereye muri Hotel y’inyenyeri 5 (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’umuco muri Guinée yamaze guhagarika amarushanwa y’ubwiza ku rwego rw’igihugu, ibi bibaye nyuma y’uko abakobwa bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’igihugu cya Guinée 2017, biyerekanye mu mwambaro wo kogana uzwi nka ’Bikini’.

Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’uko amajwi y’abaturage yakunze kumvikana muri iki cyumweru ashimangira ko ibyo abo bakobwa bakoze binyuranyije n’umuco.

Ikinyamakuru Jeune Afrique cyanditse ko umuhango wo gutora Nyampinga wa Guinée 2017 wabereye muri Hotel y’inyenyeri 5 mu ijoro ryo ku wa gatandatu tariki 11 Gashyantare 2017 .

Abakobwa bose bari bitabiriye ayo marushanwa biyerekanye bambaye umwambaro wo kogana uzwi nka Bikini. Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko ubwo uyu muhango wari urimbanyije na Minisitiri w’intebe w’iki gihugu, Mamady Youla yahageze ndetse akagaragaza ko ashyigikiye icyo gikorwa, binavugwa ko yaje no gutanga miliyoni 25 z’amafaranga akoreshwa muri Guinnea kuri Miss Guinée 2017 n’ibisonga bye 2.

Umukobwa witwa Asmaou Diallo niwe wambitswe ikamba rya Miss Guinée 2017.Gutorwa kwe ndetse n’imyambaro bari bambaye byakurikiwe n’inkundura y’abaturage bavuga ko aba bakobwa bishe umuco abandi bakavuga ko bitumvikana ukuntu na Minisitiri w’intebe w’iki gihugu, yari abishyigikiye akagerekaho no gutanga amafaranga y’umurengera.

" Ni gute hemerwa ko abakobwa bambara ubusa mu maso y’isi yose ngo hari kwishimirwa ubwiza bw’abakobwa bo muri Guinée? Imyambaro myiza yo muri Guinée ndetse n’abadozi bakomeye dufite hano iwacu, mwebwe bategura aya marushanwa, mwananiwe kwambika bariya bakobwa mu buryo buboneye , munubaha agaciro k’umugore ndetse n’umuco wacu?” - Amagambo yatangajwe n’umwe mu baturage batishimiye imyambarire y’abahataniraga Miss Guinée 2017.

Kuri uyu wa mbere tariki 13 Gashyantare 2017, ashingiye ku myambarire y’abakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Guinée 2017, Minisitiri w’umuco na Siporo muri Guinée yamaze guhagarika ubufatanye bwa Minisiteri ayobora n’akanama kari gashinzwe gutegura ayo marushanwa.

Aya marushanwa yahagaritswe...Ku mbuga nkoranyambaga, abaturage baranenga

Yatanze itegeko rivuga ko amarushanwa yo guhatanira ubwiza muri Guinée ahagarikwa ku rwego rw’igihugu kugeza igihe hazashyirirwaho akandi kanama gashinzwe gutegura amarushanwa nkayo.

Muri iri tangazo , Minisitiri w’umuco yongeyeho ko akanama kazajyaho, kazahabwa amabwiriza y’uburyo irushanwa nk’iri rigomba gutegurwamo.

Muri iri tangazo hanagaragaramo ingingo ivuga ko iyi myanzuro yafashwe mu rwego rwo gusigasira isura nziza ndetse n’indagagaciro z’umuco w’abatuye Guinée.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa