skol
fortebet

Itsinda rya Symphony Band ryasibishije indirimbo ya Ariel Wayz kuri Youtube

Yanditswe: Sunday 29, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’umunsi umwe Umuhanzikazi Ariel Wayz ashyize hanze indirimbo yise ’Nkomeza’ isa neza nyo itsinda rya Symphony Band riherutse gushyira hanze bise ’My Day’ bakoranye n’umuhanzikazi uzwi nka Bwiza iri tsinda ryasibishije indirimbo ya Ariel Wayz bamwita umufana.

Sponsored Ad

Nyuma y’umunsi umwe Ariel Wayz ashyize hanze indirimbo’Nkomeza’ yasibishijwe kuri Youtube n’itsinda rya Symphony Band ryamushimiye rikamwita umufana ndetse rikavuga ko yakoze Cover nziza y’indirimbo yabo.

Mu kiganiro n’Inyarwanda umuyobozi w’iri tsinda Niyoniteze Etienne yavuze ko aribo bayisibishije kuko byari bimaze kurengera.

Ati “Ntayandi mahitamo yari ahari, kuko yari atangiye kurengera [Ariel Wayz].”

Indirimbo’Nkomeza’ Ariel Wayz yayishyize hanze nyuma y’uko itsinda rya Symphony Band rimukuye mu ndirimbo ’My Day’ rikamusimbuza Bwiza bivugwa ko bari barayikoranye na Ariel Wayz ubwo yari akiri muri iri Tsinda.

Itsinda rya Symphony Band rivuga ko ritigeze rikura Ariel Wayz mu ndirimbo ahubwo ribifata nkaho yayikuyemo kuko ryamusabye kenshi ko bayikorakora ariko ntaboneke n’igihe bamwandikiye ubutumwa ntabusubize.

Ariel Wayz aherutse kugaragaza ko atiteguye guhomba iyi ndirimbo yakoranye na Symphony Band abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram abasaba ko bayisohora, ariko ibyo yabikoze nyuma y’uko iri tsinda naryo ryari ryateguje iyi ndirimbo bise ’My Day’.

Nyuma y’umunsi umwe iri tsinda risohoye’ My Day’ ryakoranye na Bwiza, Ariel Wayz nawe yahise asohora ’Nkomeza’ isa neza na ’My Day’.

Ibi byongeye kugaragaza ko aba bombi umubano wabo urimo agatotsi cyane ko bivugwa ko atari ubwa mbere Ariel Wayz yaba akuwe mu ndirimbo za Symphony Band kandi yarazigizemo uruhare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa