skol
fortebet

Itsinda ‘The ashe ensemble’ ryo Muri Jamaica ryasusurukije Abantu mu ndirimbo’Turaje’ ya Isamaza

Yanditswe: Friday 15, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Itsinda ry’abanyamuziki ryo muri Jamaica ryatunguranye ririmba indirimbo’Turaje’ y’itorero Isamaza mu birori byo kwizihiza imyaka 60 iki Gihugu kimaze kibonye Ubwigenge, ni indirmbo baririmbye ubwo bahaga ikaze Abanyarwanda bari bitabiriye ibyo birori.

Sponsored Ad

Itsinda riyobowe na Perezida wa Repuburika Paul Kagame rimaze iminsi muri Jamaica aho umukuru w’Igihugu ari gukorera urugendo rw’akazi ruzamara iminsi itatu uhereye ku wa 13 Mata 2022.

Ubwo bahabwaga ikaze mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 ishize Jamaica ibonye ubwigenge, itsinda ry’abari kumwe na Perezida Kagame ryakirijwe umuziki n’imbyino za Kinyarwanda ariko zaririmbwaga zikanabyinwa n’abaturage bo muri iki gihugu.

Ni itsinda ry’abanyamuziki bari bagerageje kwiga indirimbo ‘Twaje’ ya Isamaza, biga kwigana ingoma za Kinyarwanda ndetse n’imbyino gakondo zo mu Rwanda.

Kubumva baririmba ikinyarwanda nubwo batazi cyinshi, bakagerageza kuvuza ingoma za Kinyarwanda banabyina bya Kinyarwanda ni bimwe mu byakoze ku mitima ya benshi.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Ndagijimana Uzziel, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko yakozwe ku mutima n’urubyiruko rwo muri Jamaica rwagerageje kwigana imbyino zo mu Rwanda.

Ati “Nitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 ishize Jamaica ibonye ubwigenge, nanyuzwe n’urubyiruko rw’abanyempano bataramye mu mbyino nyarwanda.”

Uretse kwifatanya n’abanya-Jamaica mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 ishize babonye ubwigenge, muri uru ruzinduko Perezida Kagame n’itsinda bari kumwe bari gukorera muri Jamaica bari kuhakorera ibikorwa bitandukanye.

Perezida Kagame yasuye ahashyinguwe intwari za Jamaica, National Heroes Park mu murwa mukuru Kingston.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa