
Kuri uyu wa Gatanu, tariki 1 Nzeri 2023, Isi yose yerekeje amaso mu Kinigi mu Karere ka Musanze ahabereye igikorwa ngarukamwaka cyo kwita Izina abana b’ingagi cyitabiriwe na bamwe mu byamamare baturutse hirya no hino ku Isi.
Ab’ibyamamare babashije kwita izina abana b’ingagi 23 bahawe amazina kuri uyu munsi barimo Kevin Hart, Idris Elba n’umugore we Sabrina Dhowre Elba, Winston Duke , Miss Queen Kalimpinya, n’abandi.
Abana b’ingagi bahawe amazina ni abo mu miryango ya Muhoza, Mutobo, Hirwa, Pablo, Ntambara, Dushishoze, Segasira, Isimbi, Musirikare, Kwitonda, Igisha , Sabyinyo na Agashya.
Miss Kalimpinya yise umwana w’ingagi “Impundu”
Miss Queen Kalimpinya wabaye Igisonga cya Gatatu cya Miss Rwanda 2017, akaba umukobwa wenyine uri mu mukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda, umwana w’ingagi yise izina yamwise “Impundu”.
Uyu mwana yavutse tariki 27 Kanama 2023, abyarwa na Inyenyeri mu Muryango witwa Agashya.
Ni izina Kalimpinya yahisemo mu rwego rwo kugaragaza ko mu muco w’Abanyarwanda iyo umwana avutse yakirizwa impundu ndetse n’indirimbo z’ibyishimo zimuha ikaze.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *