skol

Jamirah Namubiru ufite inkomoko mu Rwanda ahatanye muri Miss Uganda

Yanditswe: Monday 18, Aug 2025

featured-image

Jamirah Namubiru ufite inkomoko mu Rwanda ari mu bakobwa batoranyijwe bahagarariye ibice bitandukanye muri Uganda, bazavamo uzegukana ikamba rya Nyampinga w’iki gihugu 2026.

Uyu mukobwa w’imyaka 21 ahatanye muri 26 bari muri Miss Uganda 2025, aho aheruka kuba Miss Central Uganda, bikamuhesha guhagararira aka gace muri iri rushanwa ku rwego rw’igihugu.

Jamirah Namubiru akomoka kuri nyina w’Umunyarwanda ndetse na se w’Umunya-Uganda. Afite imyaka 21. Nyina avuka i Kayonza mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Uyu mukobwa abarizwa mu Karere ka Masaka muri Uganda. Akunda umukino wa Basketball, guteka no gukora ibikorwa byo gufasha. Afite umushinga wo kurwanya imirire mibi.

Mu bo afatiraho urugero harimo Umunya-Kenya Halima Aden witabiriye Miss Minnesota USA mu 2016.

Jamirah Namubiru ni umukobwa wa mbere wagaragaye muri Miss Uganda yambaye ‘Hijab’, igitambaro abakobwa bo mu idini ya Islam bambara mu mutwe.

Jamirah Namubiru ahatanye muri iri rushanwa akomoka mu Rwanda, mu gihe Hannah Karema Tumukunde wabaye nyampinga wa Uganda mu 2023 nawe avuka kuri nyina w’Umunyarwanda.

Miss Uganda 2026 azamenyekana mu mpera za Nzeri uyu mwaka.

Jamirah Namubiru ashobora kwegukana ikamba rya Miss Uganda

Jamirah Namubiru afite nyina ukomoka mu Rwanda

Jamirah Namubiru afite nyina ukomoka mu Rwanda

Jamirah ntabwo yabaye mu Rwanda, ariko ajya ahagera agiye gusura umuryango we

Uyu mukobwa afite imyaka 21 y’amavuko

Namubiru ari mu bakobwa 26 bari gushakishwamo Miss Uganda 2026

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa