skol
fortebet

Jay Rwanda yerekanye inkumi y’ikimero yihebeye yasimbuje Carmel[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 25, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umusore witwa Ntabanganyimana Jean de Dieu uzwi nka Jay Rwanda wabaye Mister Africa 2017, yongeye kwerekana umukobwa bari mu munyenga w’urukundo witwa Isimbi nyuma y’igihe atandukanye n’uwo yari yambitse impeta muri 200.
Uyu musore wakunzwe n’Abanyarwandakazi batari bake, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aherutse gusangiza abamukurikira ifoto y’uyu mukobwa bari kumwe maze ayiherekeresha indirimbo yiganjemo amagambo y’urukundo ubona ko bizihiwe cyane. Biravugwa ko uyu Jay Rwanda na Isimbi (...)

Sponsored Ad

Umusore witwa Ntabanganyimana Jean de Dieu uzwi nka Jay Rwanda wabaye Mister Africa 2017, yongeye kwerekana umukobwa bari mu munyenga w’urukundo witwa Isimbi nyuma y’igihe atandukanye n’uwo yari yambitse impeta muri 200.

Uyu musore wakunzwe n’Abanyarwandakazi batari bake, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aherutse gusangiza abamukurikira ifoto y’uyu mukobwa bari kumwe maze ayiherekeresha indirimbo yiganjemo amagambo y’urukundo ubona ko bizihiwe cyane.

Biravugwa ko uyu Jay Rwanda na Isimbi ni uko aba bombi bamaze igihe bakundana ndetse kenshi bakunze kugaragara bari kumwe ahantu hatandukanye.

Urukundo rwabo rwabaye akarusho ku munsi w’isabukuru ya Jay Rwanda ubwo kuri uwo munsi udasanzwe we, umukobwa yambitse impeta mu myaka ibiri ishize witwa Carmel atigeze ahagaragara ahubwo hakagaragara uwitwa Isimbi yanakunze kwerekana kenshi.

Ubwo yambikaga impeta, Jay Rwanda yanditse kuri konti ye ya Instagram kuwa Kane tariki 02 Mutarama 2020 anashyiraho amafoto atanu avuga ko yafashe icyemezo cyo gutangirana n’umukunzi we umwaka mushya amwambika impeta.


Yagize ati "Ikinyacumi gishya. ’Status’ yanjye yahindutse. Nafashe icyemezo mu buzima". Amafoto yashyize hanze ahishura ko yambitse impeta umukunzi ntabwo akigaragara kuri konti ye ya instagram kuko yarayasibye.

Nyuma yo kumenya ko Jay Rwanda ari mu munyenga n’undi mukobwa utari uwo yambitse impeta mu myaka ibiri ishize, twagerageje gushaka kumenya icyo avuga kuri aya makuru niba yaratandukanye n’uwa mbere cyangwa bakaba bakiri kumwe, gusa ntitwabashije kumubona ku murongo wa telefone ye. Turakomeza gukurikirana aya makuru.

Nyuma yo gutorwa nka rudasumbwa wa Africa muri 2017,Jay Rwanda yagaragaye mu bikorwa byo kumurika imideli ndetse biravugwa ko ashobora kuzinjira no muri Cinema.

Ntabanganyimana Jean de Dieu uzwi nka Jay Rwanda yegukanye umwanya wa mbere mu basore b’ibigango kandi bafite ubumenyi mu irushanwa rikomeye rya Mister Africa International ryabereye kuri Best Western Hotel mu Mujyi wa Lagos.

Uyu musote yamuritse imideli mu bitaramo bikomeye nko muri Uganda mu gitaramo cya Abryanz Style and Fashion Award, yahawe igikombe nk’umusore uzi kumurika neza imideli muri East Africa mu birori bya Swahili Fashion Week.

Carmel wari yambitswe impeta na Jay

Isimbi uri mu munyenga w’urukundo na Jay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa