Jay Rwanda yambitse impeta umukunzi we mushya (AMAFOTO)
Yanditswe: Saturday 05, Nov 2022

Ntabanganyimana Jean de Dieu wamamaye nka Jay Rwanda yambitse impeta y’urukundo umukunzi we mushya yasimbuje uwa mbere yari nawe yari yaramitse impeta.
Mu mashusho yanyujije ku mbugankoranyambaga akoresha amugaragaza ari kumwe n’umukunzi we bari ku mazi yambaye ikabutura ndetse n’umukunzi we wari wambaye umwambaro uzwi nka Bikini ndetse akanagaragaza ibiganza byabo bombi bigaragara ko yamwambitse impeta.
Mu bashyize ubutumwa kuri ayo mashusho bagaragaje ko bishimiye intambwe ateye barimo umuhanzi Shaffy uri mu bakunzwe mu Rwanda.
Jay Rwanda yambitse impeta umukunzi we mushya nyuma y’iminsi mike amugaragaje ndetse ubona ko bishimanye.
Ni ibintu byatunguranye cyane ku babibonye cyane ko uyu musore yari asanzwe afite indi nkumi yambitse impeta abantu biteguye ko isaha n’isaha hasohoka ubutumire bw’ubukwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *