skol
fortebet

Jennifer Lopez yongeye guteza impaka kubera icyapa yagaragayeho yambaye ubusa buri buri(AMAFOTO)

Yanditswe: Tuesday 26, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazii ukunzwe cyane muri Leta zunze ubumwe z’America ndetse no kwisi hose muri rusange yongeye guteza impaka kubera icyapa yagaragayeho yambaye ubusa buri buri.

Sponsored Ad

Uyu mugore w’imyaka 53 yongeye kuvugwa ku imbugankoranyambaga mu gihe we n’umugabo we bari mu kwa buki i Paris mu Bufaransa.

Jenniffer Lopez yagaragaye ku cyapa kiri i Los Angeles kuri uyu wa Mbere yambaye ubusa buri buri buri arimo yamamaza amavuta ye azwi nka ‘booty balm’.

Ni icyapa cyarangaje abatari bacye kubera uburyo uyu mugore w’imyaka 53 yemeye kujya ku karubanda yambaye ubusa ndetse bukaba bugiye hanze ari mu kwezi kwa buki n’umugabo we mushya.

Jennifer Lopez aherutse gutangaza ko agiye gutangira kwamamaza aya mavuta ye ku mbugankoranyambaga ze mu butumwa yagize ati"“Twita cyane ku ruhu rwacu wo mu maso ariko rimwe na rimwe ntiduhe agaciro umubiri wacu, ni iby’ingenzi kuri njye gutangiza uburyo bwo kwita ku ruhu.”

Jennifer Lopez ni umwe mu bahanzi bakomeye kandi babimazemo igihe bahora bakunzwe cyane kubera umwimerere w’ijwi ryabo.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike Jennifer Lopez akoze ubukwe n’umugabo we Ben Affleck bari baratandukanye mu myaka 18 ishize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa