Jenna Ortega yagaragaje uko imbuga nkoranyambaga zikomeje kwangiza urubyiruko
Yanditswe: Friday 01, Aug 2025
Umukinnyi wa filime w’Umunyamerika Jenna Ortega wamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane ‘Wednesday’ ya Netflix, yagaragaje impungenge ku ruhare imbuga nkoranyambaga zigira mu buzima bw’urubyiruko, avuga ko zituma rushobora gutakaza kumenya abo bari bo, icyo rushoboye n’uruhare rwabo mu muryango.
Mu kiganiro yagiranye na BBC, Ortega w’imyaka 22 yavuze ko intandaro y’uko filime Wednesday yakunzwe cyane, ari uko igaruka ku nsanganyamatsiko ijyanye n’uburyo abantu muri iki gihe bashaka aho babarizwa n’aho bisanga bameze nk’abari kumwe n’abandi.
Yagize ati: "Sinabayeho mu myaka ya za 1970, ariko numva abantu bavuga uko byari byiza gusura abaturanyi, abana bagatembera mu mujyi n’amagare, abantu bagahurira ahantu ku gihe bumvikanyeho. Ubu ibintu byarahindutse cyane."
Yakomeje asobanura ko abantu benshi muri iki gihe batakivugana imbona nkubone, ahubwo babarizwa ku mbuga nkoranyambaga, ibintu avuga ko bishobora gutuma umuntu yumva atari kumwe n’abandi ndetse abayeho wenyine.
Ati: "Imbuga nkoranyambaga zituma umuntu yumva amagambo menshi, ibitekerezo byinshi, kurusha ibyo umuntu yagakwiye kwakira. Ibyo bituma urubyiruko rubura aho ruhagaze, rukibaza ruti: ‘Ijwi ryanjye ni irihe? Ni iki kintandukanya n’abandi? Ese ni iki kinyereka ko mfite agaciro, uruhare cyangwa ijambo muri sosiyete y’ubu?’”
Ortega kandi yongeye kuganira ku buryo yagizweho ingaruka n’imbuga nkoranyambaga akiri muto, ubwo yari mu kiganiro The Interview cya The New York Times mu kwezi kwa Kanama 2024.
Yagize ati: "Nanga ubwenge bw’ubukorano (AI)... Ese nakunda kuba mfite imyaka 14, nafungura konti kuri Twitter ku gahato, nkabona amafoto yanjye yagiye avangwa n’amashusho mabi, akoranywe ubuhanga bw’ikoranabuhanga? Oya. Ni ibintu biteye ubwoba kandi biteye isoni."
Yungamo ati: "Ni ikintu kigayitse. Ariko se turabigenza dute? Twafunguye agasanduku ka Pandora. Ubu karafunguye, tugomba kwitegura kwakira ingaruka z’icyo cyemezo."
Filime Wednesday igiye gusubira kuri Netflix: igice cya mbere cy’icyiciro cya kabiri kizatangira ku wa Gatatu, tariki 6 Kanama 2025, naho igice cya kabiri gitangire ku wa 3 Nzeri. Icyiciro cya mbere cy’iyi filime gikomeje kwerekanwa kuri Netflix.
Jenna Ortega ahamya ko imbuga nkoranyambaga ziri gutuma urubyiruko rutabasha kwisobanukirwa

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *