skol
fortebet

Jennifer Lopez yongeye kwambikwa impeta ku nshuro ya kabiri na Ben Affleck

Yanditswe: Thursday 14, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Jennifer Lopez yongeye kwambikwa impeta y’urukundo bwa kabiri na Ben Affleck wamamaye muri Cinema ku izina rya Batman yahawe n’abafana be.

Sponsored Ad

Ben Affleck yambitse impeta ya kabiri Jennifer Lopez nyuma y’igihe bivigwa ko basigaye babana nk’umugore n’umugabo.

Hashize iminsi aya makuru atangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye bivuga ko Ben Affleck yambitse impeta ya kabiri Jennifer Lopez ariko bo ntanumwe wari wagize icyo abivugaho.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Mata 2022 byemejwe na Jennifer Lopez ubwo yabishyiraga ahagaragara yifashishije amashusho yemeza ko amakuru yatangajwe ari ayukuri.

Uyu muhanzikazi mu mashusho yashyize hanze yavuze ko umukunzi we Ben Affleck yamutunguye mu ijoro ryo kuwa gatandatu w’icyumweru cyashize akamwambika impeta y’urukundo.

Yagize ati"Ntago nari mbizi ko ari bunyambike impeta gusa nari mbizi ko ashaka ko dukora ubukwe ariko ntazi igihe azanyambikira impeta.Ndishimye cyane n’umuryango wange kuba tugiye kubana".

US Magazine Ikinyamakuru dukesha iyi nkuru cyatangaje ko cyatangaje ko Ben Affleck atari ubwa mbere yambitse Jennifer Lopez impeta y’urukundo, kivuga ko aba bombi bigeze gukundana muri 2001 hanyuma 2003 Ben akamwambika impeta y’urukundo gusa ntibabana kuko muri 2004 baje gutandukana batarakora ubukwe.

Urukundo rw’aba bombi rwongeye gushyuha mu mpera za 2022 kuri ubu bakaba bemeranyije kubana nk’umugore n’umugabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa