skol

Jimmy Cliff wanditse izina mu njyana ya Reggae yapfuye

Yanditswe: Monday 24, Nov 2025

featured-image

Jimmy Cliff, Umunya-Jamaica wamamaye mu njyana ya Reggae yapfuye. Azwi mu ndirimbo zakanyujijeho nka The Harder They Come, You Can Get It If You Really Want na I Can See Clearly Now.

Yapfuye ku myaka 81, azize indwara y’umusonga. Cliff yamenyekanye cyane mu ntangiriro z’umwaka wa 1960 aho yagize uruhare runini mu kumenyekanisha Reggae ku isi yose binyuze mu ndirimbo ze za mbere zakunzwe.

Ni we wakoze indirimbo zirimo nka Wonderful World, Beautiful People.

Umugore we Latifa Chambers ni we watangaje ko uyu muhanzi yapfuye abinyuje mu butumwa yatambukije kuri Instagram.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa