skol
fortebet

Jimmy warugize itsinda rya Just Family yasezeranye n’umukunzi we imbere y’amategeko

Yanditswe: Tuesday 18, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’igihe gito yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Shema Jimmy waruri mubagize itsinda rya Just family yasezeranye n’umukunzi we mu mategeko.

Sponsored Ad

Uyu musore yari yaragize ibanga rikomeye iby’umukunzi we ndetse no gusezerana kwabo byagizwe ibanga ryo ku rwego rwo hejuru.

Amakuru UMURYANGO yabonye ni uko mu mpera z’iki Cyumweru gishize, Jimmy yasezeranye n’umugore witwa Mangaza Arlette utuye muri Leta ya Arizona mu Mujyi wa Phoenix.

Ubwo yageraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jimmy yavuze ko yimutse avuye mu Rwanda agiye gutura muri iki gihugu azanakomerezamo ubuzima n’umuziki.

Ati “Inaha nari mpafite umuryango, nimutse mpabasanga. Ubu niho nagiye gushakira ubuzima.”

Jimmy asezeraniye muri Amerika mu gihe mu minsi ishize Chris bahoze baririmbana nawe yakoreye ubukwe muri iki gihugu.

Aba bose berekeje muri Amerika mu gihe Croidja we ari kubarizwa muri Afurika y’Epfo.

Just Family yasenyutse bwa mbere mu 2012, mbere y’uko yongera kubyutsa umutwe mu 2016 ariko icyo gihe hari hajemo amaraso mashya ariko nanone igaruka Croidja ataririmo, ahubwo asimbuzwa Chris wari uturutse i Burundi.

Nyuma y’imyaka ibiri batangiye gusubira ku murongo, urwishe ya nka rwakomeje kuyizonga ubwo Chris yavaga muri iri tsinda nabwo ibibazo byongera kuvuka. Icyo gihe yavuyemo ashinja Bahati kumwiba amafaranga babaga bakoreye.

Nyuma y’igihe gito uyu musore agiye, bahise bagarura Croidja mu itsinda bamukuye muri Afurika y’Epfo, icyo gihe bahamyaga ko bagiye gukorera itsinda rikongera kwisubiza icyubahiro.

Ntibyateye kabiri kuko guhera mu mpera za 2019 iri tsinda ryasenyutse kugeza ubwo mu ntangiriro za Gicuransi 2020 rishyiriweho akadomo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa