John Cena yatotejwe n’abafana kubera uruhara ageraho yitabaza abaganga
Yanditswe: Wednesday 23, Apr 2025

Umunyabigwi mu mukino wa ‘Wrestling’ akaba n’umukinnyi wa filime, John Cena, yahishuye ko nyuma y’igihe kinini abafana bamuseka ndetse banamutoteza kubera uruhara, yitabaje abaganga bakamusimburiza imisatsi.
Uyu mugabo umaze kumenyerwa muri filime z’imirwano, yahishuye ko kubera uruhara yari afite inyuma mu mutwe, byatumaga abafana bamutoteza ndetse bamwe bazanaga n’ibyapa mu mikino ye byanditseho amagambo amunenga.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro ‘The Pat McAfee Show’ cyabereye imbere y’abafana b’imikino yo gukirana.
Yabwiye aba bafana ati “Murantuka, mukambaza muti ‘Ese uruhara ruhagaze he?’ Ibyo ni ugusebanya. Si ibintu byiza. Ahubwo mwagombaga kubimbwira mu ibanga, ntimunkoze isoni mu ruhame”.
John Cena yakomeje avuga ko kubera abafana bakomeje kumutoteza, yahisemo kwitabaza abaganga bamukorera igikorwa cyo gusimbuza imisatsi (hair transplant) aho bimufasha kumera imisatsi aho yari yayitakaje.
Yakomeje abwira abafana ati “Mwarakoze kunyotsa igitutu kugeza aho mfata icyemezo cyo kwishyira mu maboko y’abaganga ngo bansimburize imisatsi. Noneho iyo bakoze iyo misimburire, imisatsi yari isanzwe ivaho kugira ngo imishya izamuke. Bitwara igihe”.
John Cena yasoje avuga ko ari mu rugendo rwo kongera kugira imisatsi isa neza.
Ati “Imisatsi iri kuza gahoro gahoro. Mu mezi make ari imbere, izaba imeze neza”.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *