skol
fortebet

Jolly yabwiye Miss Elsa ko ntakidashoboka yakambikwa ikamba rya Miss World 2017

Yanditswe: Tuesday 26, Sep 2017

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2016, Miss Mutesi Jolly yabwiye mugenzi we, Miss Iradukunda Elsa ko ashobora kwegukana ikamba rya MissWorld 2017 ngo amufitiye icyizere kuva yahabwa izi nshingano kugeza ubu.
Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru dusoje Elsa Iradukunda yerekeje Iburayi aho azamurika bimwe mu bikorwa bya Made in Rwanda, azava muri iki gihugu yerekeza mu irushanwa rya Miss World rigiye kubera mu Bushinwa.
Jolly yaherekeje mugenzi we, Miss Elsa.Ni ubwa kabiri u Rwanda rwitabiriye.Mu 2016 Jolly (...)

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2016, Miss Mutesi Jolly yabwiye mugenzi we, Miss Iradukunda Elsa ko ashobora kwegukana ikamba rya MissWorld 2017 ngo amufitiye icyizere kuva yahabwa izi nshingano kugeza ubu.

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru dusoje Elsa Iradukunda yerekeje Iburayi aho azamurika bimwe mu bikorwa bya Made in Rwanda, azava muri iki gihugu yerekeza mu irushanwa rya Miss World rigiye kubera mu Bushinwa.

Jolly yaherekeje mugenzi we, Miss Elsa.Ni ubwa kabiri u Rwanda rwitabiriye.Mu 2016 Jolly Mutesi yabaye uwa 24.

Miss Jolly Mutesi watanze ikamba yari kumwe na mugenzi we, Miss Elsa aho yamuherekeje ku kibuga cy’indege anamwifuriza amahirwe.Uyu mukobwa w’imyaka 20 y’amavuko, Miss Jolly yabwiye itangazamakuru ko yizeye mugenzi we mu nshingano igihugu cyamuhaye.

Jolly yamwifurije amahirwe amasa anamubwira ko ntakidashoboka n’ikamba yarizana kuko amufitiye ikizere cyane

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Iradukunda yavuze ko atajyanwe no kwegukana ikamba ahubwo agiye guhagararira no kugaragaza aho igihugu cye kigeze uyu munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa