skol
fortebet

Jose Chameleone agiye gukorera igitamo cyamateka mu Rwanda

Yanditswe: Thursday 03, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi ukomoka muri Uganda Jose Chameleome wanditse amateka mu karere ka Afrika y’Uburasirazuba, yatangaje ko ari gutegura igitaramo cya mateka kizabera Rwada.

Sponsored Ad

Uyu munyabigwi muri Muzika ,abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram akurikirwaho n’abarenga ibihumbi 938 yasohoye ifoto yamamaza igitaramo ateganya gukorera mu Rwanda n’ubwo yirinze gutangaza kizaberaho.

Ni nyuma y’iminsi azenguruka mu bihugu bitandukanye birimo ibyo ku mugabane w’u Burayi na Afurika.

Nyuma yo kuva ku mugabane w’u Burayi aho yataramiye mu mpera z’umwaka ushize, Chameleone yahise yerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo naho yakoreye ibitaramo bitandukanye.

Jose Chameleone w’imyaka 42 afatwa nk’umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba, agafatwa nk’ikirango cy’umuziki wa Uganda.

Uyu muhanzi yaherukaga gutaramira mu Rwanda mu 2018 ubwo yari yitabiriye gahunda yo gushyigikira DJ Pius mu kumurika Album ye yise ‘Iwacu’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa