Judith wahoze ari umugore wa Safi yemeje amakuru y’uko ari mu rukundo n’undi musore yamusimbuje
Yanditswe: Monday 12, Sep 2022
Niyonizera Judith wahoze ari umugore wa Safi Madiba yemeje amakuru y’uko ari mu rukundo nundi musore w’umuzungu yamusimbuje.
Judith ibi yabigarutseho ubwo yari ageze ku kibuga cy’Indege cya Kigali cya Kanombe aho yakiriwe n’abantu batandukanye barimo abo mu muryango we ndetse n’abandi.
Ubwo yabazwaga n’umunyamakuru ku byerekeranye n’umusore amaze iminsi agaragaza ku mbugankoranyambaga ze bigaragara ko bari mu rukundo yirinze kuvuga byinshi ariko yemera ko bari mu rukundo ati"Yego ni umukunzi".
Judith yabajijwe niba uwo musore bari gukondana abantu bakitega ubukwe mu minsi ya vuba avuga ko nta kintu yabivugaho ariko avuga ko uwo musore bamaranye iminsi muke mu rukundo.
Judith yavuze ko aje mu Rwanda mu rwego rwo gusura umuryango we, kumenyekanisha Filime ye nshya ndetse no kwizihiza isabukuru ye y’amavuko biteganyijwe ko izaba ku wa 15 Nzeri 2022.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *