skol
fortebet

Judith yongeye kwambikwa yambitswe impeta n’umusore yihebeye [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 15, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Niyonizera Judith uheruka gutandukana burundu byemewe n’amategeko na Safi Madiba yongeye kwambika impeta n’umusore bamaze igihe mu munyega w’urukundo.

Sponsored Ad

Judith Niyonizera abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yasangije abamukurikira amafoto maze ayaherekesha amagambo agira ati” Kuri iyi sabukuru yanjye, ndagushimiye imirimo n’ibitangaza wankoreye Mana, uri rubasha ineza n’urukundo byose byiza unkoreye muri uyu mwaka simfite amagambo yabisobanura, uranzi kandi umutima wanjye urakunezerewe. Ngushimiye ibyambayeho ndetse nkuragije nibiri imbere.”

Biravugwa ko Judith Niyonizera yayambikiwe muri Mexique atunguwe n’umukunzi we wari wagiye kumukorera ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko.

Nyuma yo kwambikwa impeta hari amakuru avuga ko ubukwe bw’aba bombi buteganyijwe mu minsi iri imbere nubwo bataratangaza amatariki.

Niyonizera aherutse kuzana mu Rwanda umukunzi we amutembereza n’iwabo asura ababyeyi, benshi bati "Ubukwe buratashye!".

Niyonizeye Judith winjiye mu ruganda rwa sinema y’u Rwanda, yamenyekanye ubwo yakundanaga na Safi Madiba bakoze ubukwe mu 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa