skol
fortebet

Junior Da Premier uvukana na Yanga yashyingiranwe n’umukunzi we-AMAFOTO

Yanditswe: Tuesday 25, Jul 2017

Sponsored Ad

Bugingo Bony uzwi cyane ku izina rya Junior Da Premier mu kazi ko gusobanura film mu rurimi rw’ Ikinyarwanda yashyingiranwe n’ umukunzi we Muhoza Ange utuye I Kanombe mu karere ka Kicukiro.
Aba bombi bamaranye igihe mu munyenga w’urukundo. Abazi uyu mukobwa babwiye ikinyamakuru Umuryango ko ari umuturanyi mwiza kuri bo ndetse ngo yita ku bantu cyane. Abakundaga kubona Junior mu kajagari aje kureba uyu mukobwa bavugaga ko yahisemo neza.
Junior avukana na Yanga wamamaye nawe mu gusobanura (...)

Sponsored Ad

Bugingo Bony uzwi cyane ku izina rya Junior Da Premier mu kazi ko gusobanura film mu rurimi rw’ Ikinyarwanda yashyingiranwe n’ umukunzi we Muhoza Ange utuye I Kanombe mu karere ka Kicukiro.

Aba bombi bamaranye igihe mu munyenga w’urukundo. Abazi uyu mukobwa babwiye ikinyamakuru Umuryango ko ari umuturanyi mwiza kuri bo ndetse ngo yita ku bantu cyane. Abakundaga kubona Junior mu kajagari aje kureba uyu mukobwa bavugaga ko yahisemo neza.

Junior avukana na Yanga wamamaye nawe mu gusobanura Filimi mu Kinyarwanda.Umuryango, ufite amakuru avuga ko Yanga watangiye gusobanura guhera mu mwaka ya za 2000 asigaye akora mu kigo cy’ igihugu cy’ iterambere (RDB).

Nyuma y’uko Yanga ahagaritse ibikorwa byo gusobanura yahise atangira gutoza abo bavukana gusobanura Filimi mu Kinyarwanda barimo Sankara na Junior ari nawe wakoze ubukwe.

Ku wa Gatandatu tariki ya 22 Nyakanga nibwo Junior yasabye aranakwa. Umuhango w’ ubukwe bwa Junior na Muhoza Ange bwabereye mu Gitega ho mu karere ka Nyarugenge aho yamwambitse impeta y’ isezerano ihamya kubana nk’umugabo n’umugore.

AMAFOTO:

Junior ari kumwe n’umugore we
Umuryango mushya wari ushyigikiwe n’inshuti n’abavandimwe
Yahamije isezerano rye n’umugore we....

Junior na mukuru we Yanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa