Junior Multisystem yatabarutse atabonye ubutabera. Ubuzima bushariririye yanyuzemo
Yanditswe: Saturday 05, Aug 2023

Junior Multisystem ubushobozi bwamushizeho kugeza ubwo yimuka aho yabaga ku Kimihurura, ajya gutura mu Nyakabanda mu kazu katajyanye n’izina yari afite ariko abenshi ntibamenye ko yagurishije byose kugirango abone kuramuka. Yakoreshaga 30,000 Frws ku miti igabanya uburibwe ‘Pain killer’ mu minsi ibiri ariko hari n’igihe yayikoreshaga ku munsi.
Junior Multisystem yatabarutse taliki ya 27 Nyakanga 2023 aguye mu bitaro bya Nyarugenge aho yari arwariye. Ni uburwayi yari amaranye imyaka 4 bwakomotse ku mpanuka yagize bikaza no kumuviramo gucibwa akaboko.
Ubuzima bwa Junior buzwi cyane bwaranzwe n’umuziki aho yakoraga akazi ko gutunganya umuziki aho yakoze indirimbo nyinshi zamamaye cyane ndetse akazamura amazina ya benshi mu bahanzi bakomeye u Rwanda rwagize mu gihe cye.
Junior yanyuze mu nzu zitunganya umuziki zitandukanye kuva mu mwaka wa 2009 kandi hose yahanditse amateka akomeye bituma icyamamare ndetse na Producer buri muhanzi ukomeye wo mu bihe bye yifuzaga guhura na we no kuba yakorerwa indirimbo na we.
Muri izo nzu twavuga:
- Unlimited Record yari i Nyamirambo mu Biryogo
- Bridge Records yerekejemo mu 2011
- Super Lever ya Richard muri 2012
Uko Ubuzima bwa Junior Multisystem bwagiye bujya mu kaga abitewe n’impanuka akarinda atabaruka atabonye ubutabera
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu ku itariki 30 Werurwe 2019 nibwo yasogongeye ku rupfu ariko rumutiza imyaka 4 yo kubabara no kuribwa.
Junior ati ”Nagonzwe n’imodoka ya gisirikare ariko na n’ubu sindabona ubutabera yewe na assurance ntayo nabonye. Niyo mbajije bambwira ko babuze imodoka yangonze. Ariko buriya wenda igihe kizagera uwangonze amenyekane”.
Ubundi Junior Multisystem yakundaga inyama z’akabenzi arizo zatumye abyibuha akagira ibiro birenga ijana. Dj Pius ati ”Junior Multisystem yakundaga akabenzi niyo mpamvu yari abyibushye cyane”.
Umubiri waramunyunyuje ku buryo mu 2022 yari asigaye afite ibiro bitarenze 50. Niyo mpamvu ababonye uko yanganaga batangaye. Junior ati ”Abantu batazanambona bakagirango hari ikindi cyabaye ni aka kaboko katumye umubiri wanjye uba muto nkananuka. Akaboko kanyunyuza umubiri wose”.
Abantu yarinze ashiramo umwuka bakimurwanaho
Muyoboke Alex, Uncle Austin, King James, Oda Paccy na Adrien Misigaro niyo mazina yahoraga mu ishimwe rya Junior Multisystem. Buri umwe muri aba yagiye amuba hafi . Ndetse n’igihe yabaga agiye kwa muganga yabaga yabimenyesheje King James, Zizou Alpacino n’abandi babaga bamuri hafi. Igihe akora impanuka ni Muyoboke Alex na Uncle Austin bamugezeho bamuhamagarira imbagukiragutabara.
Junior Multisystem ubushobozi bwamushizeho kugeza ubwo yimuka aho yabaga ku Kimihurura, ajya gutura mu Nyakabanda mu kazu katajyanye n’izina yari afite ariko abenshi ntibamenye ko yagurishije byose kugirango abone kuramuka.
Tekereza gukoresha 30,000 Frws ku miti igabanya uburibwe ‘Pain killer’ mu minsi ibiri ariko hari n’igihe yayikoreshaga ku munsi umwe ukube imyaka 4 uraza kubona ko yiriye akimara agasigara iheruheru. Ni Miliyoni 10,800,000 Frws. Mu myaka ine yari akeneye atari mu nsi ya Miliyoni 43,200,000 Frws kugirango abone iriya miti imugabanyiriza uburibwe.
Bamwe mu byamamare bavuze ku buzima bwe
Bruce Melody mu rwenya rwinshi yavuze uko yigeze gusimbuka igipangu kugirango akunde abone Junior.
Yagize ati: ”Nyine..yampaye gahunda arayica noneho nigira inama yo kumusanga kuko nari nziko ari gukorera undi. Nasimbutse igipangu mugwaho ambonye araseka. Arambwira ngo ndaje ngire vuba nawe ngukorere”
Tom Close yavuze ko Junior yari idorari ko yabonwaga n’umugabo agasiba undi. Yagize ati: ”Rero umuhanzi aba aziko asanga Producer yaruhutse bihagije nyamara ntibaryama usanga aba akenewe cyane. Nawe ibaze Junior wakoze indirimbo zose zigakundwa kumufatisha byabaga bigoye. Nanjye yanyiciye gahunda ariko ntabwo byari ibibazo ahubwo kari akazi kenshi kandi wamwumva kuko yabaga afite indirimbo z’abahanzi bose bagezweho. Ntiyaruhukaga rwose rero kwica gahunda kuri producer ni ibisanzwe kuko tuba tumukeneye turi benshi”.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *