skol
fortebet

Juno Kizigenza avuze kuri Miss Sabine bivugwa ko bari murukundo

Yanditswe: Wednesday 01, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi uri mubazamuka neza muri muzika nyarwanda Jean Bosco Ntwari uzwi cyane ku izina rya Juno Kizigenza yongeye gusobanura umubano we n’umukobwa witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda w’uyu Mwaka 2022 , bivugwa bari mu munyenga w’urukundo nyuma yo gutandukana na Ariel Wayz.
Uyu muhanzi mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ba Radio ya Kiss Fm yavuze ko umubano we na Miss Sabine Mutabazi ari umubano usanzwe ndetse ko ari n’inshuti ye isanzwe.
Yagize ati “ Sabine She is my Great Friend (Ni (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi uri mubazamuka neza muri muzika nyarwanda Jean Bosco Ntwari uzwi cyane ku izina rya Juno Kizigenza yongeye gusobanura umubano we n’umukobwa witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda w’uyu Mwaka 2022 , bivugwa bari mu munyenga w’urukundo nyuma yo gutandukana na Ariel Wayz.

Uyu muhanzi mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ba Radio ya Kiss Fm yavuze ko umubano we na Miss Sabine Mutabazi ari umubano usanzwe ndetse ko ari n’inshuti ye isanzwe.

Yagize ati “ Sabine She is my Great Friend (Ni inshuti yanjye magara ntago arumukunzi wanjye”.

Juno Kizigenza yakomeje avugako Sabine ko ari mu bantu yandikira cyane buri munsi ariko ko umubano wabo ari ubushuti busanzwe ko nta birenze ndetse ko ubu ari wenyine nta mukunzi afite.

Juno yakoze indirimbo zakunzwe nka ’Mpa Formula’,’nazubaye’,’solid na Nightmare.
Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Juno Kizigenza yatandukanye n’uwari umukunzi we mu ibanga,Ariel Wayz nyuma y’amezi atandatu bavugwa mu rukundo, ndetse hanagaragara amafoto basangira ibyishimo byarwo.

Juno Kizigenza na Ariel Wayz batangiye kuvugwa cyane mu rukundo ubwo bari bamaze gukorana indirimbo Away yakunzwe bikomeye.

Mutabazi Isingizwe Sabine uvugwa mu rukundo na Kizigenza yari mu bahatana muri Miss Rwanda mu 2022 aho yari afite umushinga wo gukangurira urubyiruko kwihugura mu bijyanye n’ubutabazi bw’ibanze gusa ntiyageze kure.

Miss Mutabazi Sabine aheruka kugirwa umuyobozi wa Rwandan Fashion Awards.

Sabine Mutabazi Isingizwe ari mu bakobwa bahabwaga amahirwe yo hejuru yo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022, gusa iri kamba ryaje kwegukanwa na Muheto Divine. Inzozi za Sabine ni ukuzavamo umuhangamideli ukomeye. Ku rubuga rwa Instagram akurikirwa n’ibihumbi 22.3 kugeza ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa