skol

Juno Kizigenza na Ariel Wayz bavuze ku cyabateye gusomanira ku rubyiniro

Yanditswe: Saturday 06, Dec 2025

featured-image

Ubwo bari ku rubyiniro mu gitaramo cya Davido cyabereye muri BK Arena mu ijoro ryo ku wa 5 Ukuboza 2025, Juno Kizigenza yatunguranye asoma umunwa ku wundi Ariel Wayz abafana babo induru bayiha umunwa.

Nyuma yo gusomanira ku rubyiniro, Juno Kizigenza aganira n’abanyamakuru yavuze ko yabitewe n’uko yari yishimye, ati “Ni uko twari twishimye.”

Ku ruhande, Ariel Wayz we aganira na The New Times abajijwe ku gusomana na Juno Kizigenza, yavuze ko nta kidasanzwe kuko inshuti z’akadasohoka ‘Best friend’ zishobora gusomana.

Ubwo yari ku rubyiniro, Juno Kizigenza yateye indirimbo ‘Away’ yakoranye na Ariel Wayz maze uyu mukobwa wari umaze gutaramira abakunzi be yongera gusubirayo bafatanya gususurutsa Abanyarwanda.

Uko indirimbo yaganaga ku musozo ni ko bagendaga babyinana imbyino ubona ko bitozanyije barangije Juno Kizigenza yegera Ariel Wayz amusoma umunwa ku wundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa