skol
fortebet

Justin Bieber yagaragaye yishimanye n’umugore we nyuma yo gutangaza ko arwaye indwara ikomeye

Yanditswe: Thursday 30, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi ukomeye muri Leta zunze ubumwe z’America wamamaye nka Justin Bieber yagaragaye yishimanye n’umugore we Hailey Baldwin nyuma yo gutangaza ko yafashwe n’indwara ya Ramsay Hunt Syndrome yatumye atabasha kukora ibitaramo yari afite.

Sponsored Ad

Justin Bieber ibi yabitangaje mu byumweru bitatu bishize abinyujije ku mbugankoranyambaga akoresha ubwo yasabaga abakunzi be inkunga y’amasengesho ndetse nawe yakomeje kugaragaza ko nubwo amakuba yamuteye yizeye Imana ishobora byose kandi azakira.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati"Uyu munsi wabaye mwiza kandi muri ubu bubabare bwose nabonye ihumure ku wandemye kandi unzi”.

“Ndibutswa ko izi ibintu byanjye byose. Azi ibibi byanjye ntashaka ko hagira ubimenya kandi buri gihe anyakira mu maboko ye yuje urukundo.

“Iyi myumvire yampaye amahoro yo mu mutima mu gihe cy’amakuba ateye.”

Kuri iyi nshuro Justin Bieber n’umugore we bongeye kugaragara bari mu gace ka Westwood i Califonia bigaragara ko bari bishimanye ubwo bari mu iduka bahahirahgamo.

Hollywood Life ivuga ko Justin Bieber yagaragaye ameze neza ndetse bikaba byatanga n’ikizere ku bakunzi be ko ubu yabasha gukora ibitaramo yabasezeranyije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa