skol
fortebet

Kansiime yemeje ko yatandukanye n’ umugabo we imvano yabyo ayigira ibanga

Yanditswe: Monday 13, Nov 2017

Sponsored Ad

Umunyarwenya wo muri Uganda umaze kwamamara mu bihugu bitandukanye ku Isi yavuze ko yatandukanye n’ umugabo bari bamaranye imyaka ine.
Anne Kansiime yabitangarije kuri paji ye ya facebook aho akurirwa n’ abarenga miliyoni ebyiri.
Yagize ati “O.J nanjye ntabwo tukiri kumwe. Impamvu yo kuba tutakiri kumwe nta wundi ukwiye kuzimenya, keretse twe babiri”
Muri 2013 nibwo Gerald Ojok ukora muri kaminuza ya Kyambogo yasezeranye na Anne Kansiime yakora ibirori by’ ubukwe bwa gakondo.
Mu minsi (...)

Mu minsi yashize Anne Kansiime yagiye agaragara mu bitaramo atari kumwe n’ umgabo we, bitangira kuvugwa ko ko uyu mugore yaba aha umwanya munini akari kurusha kwita ku rugo rwe. Anne Kansiime avuga ko atakiba mu rugo rwe I Kampala.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa