skol

Kanye West akomeje kwibasirwa kubera amagambo yagaragaye ku mupira yari yambaye

Yanditswe: Wednesday 05, Oct 2022

featured-image

Umuraperi Kanye West akomeje kwibasirwa ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwambara umupira wanditseho “White Lives Matter” ibyafashwe nk’agasuzuguro ku birabura.

Ni umupira wanditseho “White Lives Matter” uyu muraperi yambaye ku wa mbere tariki 03 Ukwakira 2022 i Paris mu Bufaransa mu birori by’imideri bya Yeezy byari bibaye ku nshuro ya 9.

Bamwe mu byamamare barimo Jaden Smith bavuze ko bibabaje kubona icyamamare nka Ye kizi akarengane abirabura bakorerwa umunsi ku wundi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akabirengaho akambara umwambaro uriho amagambo agira ati “Ubuzima bw’abera (Abazungu) bufite agaciro”

Kugeza ubu abirabura bakoresha imbuga nkoranyambaga bari kwita Kanye West ko ari umugambanyi ndetse bamwe bakamugereranya n’abirabura ba kera bagurishaga bagenzi babo ku bacuruzaga abacakara.

Iyi mvugo “White Lives Matter “ yazanwe n’abahezanguni b’abazungu mu 2015 bashaka guhangana na “Black Lives Matter” yaharaniraga guca akarengane kakorerwaga abirabura muri Leta Zunze Ubumwe

Bamwe mu banenze ibyo Kanye west ari gukora bari kumusaba kwitukuza aho gukomeza kugambanira abirabura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa