skol
fortebet

Kanye West yitandukanyije na Perezida Donald Trump, aramushinja irondaruhu

Yanditswe: Tuesday 07, Feb 2017

Sponsored Ad

Umuraperi Kanye West yamaze gutangaza ko atagishyigikiye Perezida wa 45, Donald Trump nyuma yo kugaragaza ko yanga abirabura urunaka ndetse no kwerekana ko adakunda idini ya Isilamu.
Mu gitondo cyo ku wa 13 Ukuboza 2016, Kanye West yasuye Donald Trump mu biro bye bagirana ibiganiro mu muhezo, ndetse banashimangira umubano wabo bavuga ko bamaze igihe kirekire ari inshuti zikomeye. Nyuma y’ibiganiro bagiranye babajijwe cyane n’abanyamakuru bari hafi aho basobanuzaga niba uyu muhanzi na we (...)

Sponsored Ad

Umuraperi Kanye West yamaze gutangaza ko atagishyigikiye Perezida wa 45, Donald Trump nyuma yo kugaragaza ko yanga abirabura urunaka ndetse no kwerekana ko adakunda idini ya Isilamu.

Mu gitondo cyo ku wa 13 Ukuboza 2016, Kanye West yasuye Donald Trump mu biro bye bagirana ibiganiro mu muhezo, ndetse banashimangira umubano wabo bavuga ko bamaze igihe kirekire ari inshuti zikomeye.

Kanye West yatangaje ko atagishyigikiye Trump

Nyuma y’ibiganiro bagiranye babajijwe cyane n’abanyamakuru bari hafi aho basobanuzaga niba uyu muhanzi na we yaba ari umwe mu bo Donald Trump ashaka gushyira mu myanya y’ubuyobozi bwe cyangwa bakaba bari mu biganiro ngo azaririmbe mu birori by’irahira rye, gusa Kanye West asubiza agira ati “Icyo nshaka none aha ni ugafata ifoto gusa.”

Kanye West washakanye Kim Kardashian, yabwiye ikinyamakuru Tmz ducyesha iyi nkuru ko atacyari mu bashyigikiye Perezida Trump bitewe na bimwe mu bikorwa agenda agaragaza byivangura.

Uyu muhanzi avuga ko arambiwe ivangura rya Trump agaragaza umunsi kuwundi.Kanye West wamenyekanye mu ndirimbo zirimo “All of The Lights”, “Good Life” n’izindi ngo yamaze gusiba ubutumwa bwose yandikiranye na Trump ku rukuta rwe rwa Twitter.

Bisa n’aho umuryango wa Kanye West na Kim Kardashian wose udashyigikiye Donald Trump. Hari amakuru avuga ko we n’umugore we badahuza imyumvire kuri Donald Trump cyane ko Kim Kardashian we yakunze kugaragaza ko yari ashyigikiye Hillary Clinton mu matora y’umukuru w’Igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa