skol
fortebet

Kate Bashabe uri mu banyamideri bakomeye yujuje inzu y’akataraboneka [Amashusho]

Yanditswe: Monday 17, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kate Bashabe, Umunyamideli wubatse izina rikomeye mu gihugu yerekanye n’inzu yakarataboneka amaze kuzuza .

Sponsored Ad

Mu mashusho yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram akurikirwaho n’abarenga n’ibihumbi 542 , yasangije abamukurikira inzu y’umutamenwa ndende yujuje maze ashimira n’abmufashije kuyubaka .

Yagize ati “Mama nabigezeho ,niyubakiye inzu yanjye bwite ,asoza ashimira abayubatse avuka ko bamukoreye akazi kadasanzwe”.

Kate Bashabe kandi , ni umwe mu bashabitsi bakiri bato b’abahanga mu guhanga imideli, gutaka inzu n’indi mirimo ijyanye nabyo; mu myaka ikabakaba 9 abimazemo yageze ku iterambere rigaragarira ijisho rya benshi bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram.

Uretse ubuhanga n’umurava mu gukora ubushabitsi, Kate Bashabe ni umwe mu bakobwa bafite uburanga n’ikimero ndetse byashimangiwe mu mwaka wa 2010 agirwa Nyampinga wa MTN, muri 2012 yabishyizeho akadomo yambikwa ikamba rya Nyampinga wa Nyarugenge igicumbi cy’abakobwa b’indobanure mu bwiza.

Kate Bashabe avuga ko yatangiye urugendo rukomeye mu mwaka wa 2012, yahereye ku mafaranga yizigamiraga ku mushahara yakoreraga icyo gihe.

Yagize ati “Icyo gihe nahoraga mfite inyota yo kwikorera business yanjye, nakundaga ibintu by’imideli bityo ngira igitekerezo cyo gukora ibintu byo gucuruza imyenda. Nari mfite amafaranga nazigamye ku mushahara ndavuga reka nyoherereze umushuti wanjye uba hanze andangurire imyenda.”

Iby’ubwiza no kwitwa Nyampinga yabishyize ku ruhande. Yatangiye acuruza imyenda iciriritse ariko myiza, nta duka yagiraga ahubwo yakoraga urugendo rw’amaguru ashakisha abakiriya, yategaga moto ari uko yabonye inyungu y’umurengera muri duke yacuruzaga.

Yizigamiye ahereye ku bikoroto

Ibi byose yabikoraga muri ubu buryo ashakisha uko yarundarunda udufaranga ngo azagwize ayo gushinga iduka. Inshuti ze n’abari bamuzi icyo gihe, hari abamubonaga bakamuha urw’amenyo, abandi bakamuca intege ‘ko atazabishobora’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa