skol
fortebet

Kayonza: Umugore wiyitaga umu Polisi akarya amafaranga y’abaturage yafashwe

Yanditswe: Tuesday 19, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Dusabemariya Grace wiyitaga umu polisi akurikiranweho icyaha cyo kwaka amafaranga umugabo angana na miliyoni ebyiri n’ihumbi magana inani amubeshya ko azamuha uruhushya rwo gutwara imodoka.

Sponsored Ad

Uyu mugore w’imyaka 35 kuri iki cyumweru taliki ya 17 Mata 2022 yafashwe na Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abaturage ukurikiranyweho kuba yaratse uwitwa Majyambere Silas, amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni ebyiri n’ihumbi magana inani na mirongo itatu (2,830,000 Frw) amubeshya ko azamuha uruhushya rwo gutwara imodoka rwa burundu.

Grace Yafatiwe mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Gahini, akagari k’Urugarama mu mudugudu wa Videwo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamduni Twizeyimana, yavuze ko gufatwa kwa Dusabemariya byaturutse ku makuru yatanzwe n’uwo yambuye ayo mafaranga.
Yagize ati:”Uyu Dusabemariya acyekwaho kuba yariyitaga Umu Ofisiye mukuru, muri Polisi y’u Rwanda kugeza ubwo yaje kwizerwa n’umuturage nyuma yo kumureshya ko azamufasha kubona uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga. Hari mu kwezi k’Ukwakira 2021, ubwo yamwakaga uruhushya rwe rw’agateganyo n’indangamuntu n’amafaranga ibihumbi 600 hanyuma hashira ukwezi akamusaba andi miliyoni 1.5 avuga ko ari ayo kongeresha agaciro uruhushya rw’agateganyo rwari rwararangiye ariko ntiyanyuzwe kuko na nyuma y’aho yamusabye andi ibihumbi 730 avuga ko ari ayo gutanga kugira ngo uruhushya rubashe kuboneka.”

SP Twizeyimana yongeyeho ko kuva ubwo, umuturage ntiyongeye kumuca iryera ndetse iyo yamuhamagaraga ntiyafataga telefoni kugeza ku Cyumweru ubwo yamurabutswe mu gasanteri ka Videwo uyu Dusabemariya agahita yiruka amwihisha niko gutanga amakuru kuri Polisi aza gushakishwa arafatwa.

SP Twizeyimana yasabye Abanyarwanda kuba maso kandi bagatanga amakuru ku gihe mu gihe babonye umuntu ugerageza kurya utwabandi mu buryo bunyuranyije n’amategeko anabashishikariza nabo kugira ubushishozi mu byo bakora nabo bagaranira kubona ibyo bakoreye.

Yakomeje abasaba gukura amaboko mu mifuka bagakora bakiteza imbere aho gutegera kurya ibyo abandi bavunikiye.

Dusabemariya yashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha rukorera kuri Sitasiyo ya Rukara kugira ngo hakomeze iperereza.

Ingingo ya 174 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko; umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000FRW).

Ingingo ya 281 y’iri tegeko iteganya ko umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n’urwego rubifitiye ububasha, aba akoze icyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa