skol
fortebet

Kecapu ahishuye itandukaniro riri hagati y’umusore babyaranye n’uwo bagiye kubana

Yanditswe: Tuesday 31, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mukayizere Djalia Nelly wamamaye muri Sinema Nyarwanda nka Kecapu yahishuye itandukaniro riri hagati y’umusore babyaranye n’uwo bagiye kubana.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa uherutse gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we Mutabazi Jean Luc bitegura kubana nk’umugore n’umugabo yahishuye umwihariko uri k’umugabo we atandukaniraho n’abandi.

Mu kiganiro na Isimbi uyu mukobwa yakomeje kuvuga urukundo akunda umugabo we avuga ko ari umugabo yakunze kuva mu bwana bwe atarasobanukirwa iby’urukundo ibyo aribyo.

Ibi byatumye umunyamakuru amubaza niba uwo babyaranye ataramukundaga mu gusubiza Kecapu yagize ati" Uwo twabyaranye uko namukundaga ntahantu byahurira n’ibya Mutabazi(Umugabo we) kuko twamenyanye mu gihe gito mpita na natwita kuko aribyo Imana yari yagennye kandi nta n’itegeko rihari ko abantu tubyarana bose tuba tugomba kubana".

Kecapu yahishuye ko Itariki 12/02 ari itariki y’urwibutso ku buzima bwabo kuko bayifatiyemo imyanzuro y’ikerekezo cy’ubuzima bwabo.

Umunyamakuru yamubajije impamvu umugabo we atigeze amwambika impeta apfukamye avuga ko bose batabikunda ati" Ari njye sinifuzaga umugabo uzamfukamira ndetse n’umugabo wange ntiyifuzaga kuzapfukamira umugore"

Yakomeje avuga ko yishimiye cyane kuba agiye kubana n’umugabo yakunze, akunda, kandi yiteguye kuzahora akunda.

Uyu mukobwa yavuze ko mu bintu yishimira kugeza uyu munsi ari uko atigeze asuzugura Mutabazi kuva bamenyana ati" Ikintu mpora nishimira ni uko icyubahiro namuhaye kuva kera ni uyu munsi aricyo nkimuha.

Kecapu yashimiye umugabo we avuga ko yamubereye aho Mama we atari kandi ko n’impanuro amuha ari iza kibyeyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa