skol
fortebet

Kecapu mu burakari yasubije abanyamakuru bamwanditseho ibinyoma nyuma yo kwambikwa impeta

Yanditswe: Sunday 15, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mukayizere Jalia wamenyekanye nka Kecapu muri Filime y’uruhererekane ya Bamenya mu burakari bwinshi yagize icyo abwira abanyamakuru bamwanditseho inkuru z’ibinyoma nyuma yo kwambikwa impeta avuga ko atanga abamuvugaho mu gihe byabagaburira ariko adashoboye kwihanganira abarengera.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa uherutse kwambikwa impeta n’umukunzi we bamaranye imyaka igera ku icumi yanenze cyane abanyamakuru bakora inkuru zishingiye ku binyoma kuko bigira ingaruka zikomeye kuwo yakozeho nkuru ndetse nabo ubwabo bitabasize.

Kecapu ibi yabivuze ashingiye ku makuru yamuvuzweho nyuma yo kwambikwa impeta avuga ko atamushimishije yagize ati" Inkuru yambabaje kurusha ibindi n’umuntu wanditse ko aringe wasabye umusore kunyambika impeta yongeraho ko aringe wanamwijyaniye n’ibindi byinshi birimo no kugereranya n’imyamabarire.

Mu kiganiro na Yago uyu mukobwa mugahinda gakomeye kavanze n’umujinya yagize ati" Umuntu uzankoraho inkuru biri bumugaburire ntakibazo rwose nzamugiraho ariko uwo ntazashobora kwihanganira n’uzarengera".

Kecapu yakomeje avuga ko ikibazo abantu bafite birengagiza ko kuba umuntu azwi bimubuza kuba mu buzima nk’ubwabandi ati" Kuba turi aba Star ntago bitubuza kunyura mu buzima nkubwo abandi bose bacamo turakosa, ibyiza tubinyuramo ndetse n’ibi byose tubicamo nk’abandi bose".

Umunyamakuru yamubajije ukuri ku rukundo rwe n’umukunzi we bitegura kubana Kecap yavuze ko bamenyanye 2009 bakundana 2010 ariko avuga ko icyo gihe yari umwana cyane kuburyo atari azi neza ibyo arimo.

Yavuze ko urukundo rwabo rwagiye ruzamo kuburana ndetse buri wese akabaho mu buzima bwe kuko yaje no kubyara mbere yuko bongera kubonana.

Umunyamakuru yamubajije imbamutima ze nyuma yo kwambikwa impeta yavuze ko yishimye cyane kuko agiye kubana n’umuntu akunda kandi yasabye Imana. ati" Ikintu nishimiye cyane gituma nanamukunda nkanamwubaha nuko anzi neza atari wa muntu binsaba kumwisobanuraho, kandi ntekereza ko bizanadufasha kubana neza kuko twese tuzi icyo dushaka.

Kecapu yavuze ko umunsi we wo kumwambikwa impeta yari azi ko bari busohoke gusa ariko impeta yo yari abizi ko yaguzwe kuko ni nawe wayihisemo ahubwo we icyo atari azi ni igihe n’umunsi bazayimwambikira.

Yasoje abwira abantu bose bibaza niba kwambikwa impeta kwe ari ukuri yagize ati" Umugabo wange ntakina Filime nta n’umushinga dufitanye ujyanye nabyo ibyo mwabonye byose n’ukuri n’abifuza ko twatandukana Imana ibijyane kure yacu".

Akomeza abwira umugabo we ko amukunda avuga ko ari nayo ryo jambo yamubwiye inshuro nyishi ku munsi wakurikiye uwo kwammbikwa impeta kuko icyo gihe bwo yari yabuze icyo yavuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa