#Kenya:Raila Odinga uri kwiyamamariza kuba Perezida hari umugororwa yasabiye gufungurwa
Yanditswe: Thursday 14, Apr 2022

Raila Odinga urikwiyamamariza kuba Perezida wa Kenya, yasabye urukiko ko rwafungura umusore w’imyaka 22 wakatiwe igufungo cy’umwaka azira kwiba ibiryo abishyiriye umuryango we.
Raila Odinga wabaye mininisitiri w’intebe mu 2008 kugeza 2013 w’Igihugu cya Kenya, kuri ubu akaba arikwiyamamariza kuba Perezida w’iki gihugu, yasabye urukiko ko rwarekura umusore w’imyaka 22 ufunzwe azira kwiba ibiryo akabishyira umuryango we.
Uyu mu nyapolitiki wo mu Gihugu cya Kenya yasabye ko Alvin Linus Chionyana w’imyaka 22 y’amavuko wakatiwe igifungo cy’umwaka umwe kubera kwiba ibiryo n’ibindi bicuruzwa muri Supermarket ya Naivas ko arekurwa kubera ko yabitewe n’inzara.
Alvin Linus Chionyana ubwo yisobanuraga murukiko yahamijeko kugirango afate umwanzuro wo kwiba yabitewe n’imibereho itoroshye ahamyako yashakaga ibiryo byo kujya kugaburira umuryango we.
Odinga yavuze ko abakoze ibyaha byoroheje bafunzwe mu gihe ibyaha bikomeye byakozwe n’abagizi ba nabi bananiwe kugira icyo bakora “Ntushobora gufata umuntu kubera gushaka kugaburira umuryango we.”
Alvin yahamwe n’icyaha cyo kwiba ibiro 5 by’umuceri, litiro 5 z’amavuta yo kurya, kg 2 z’isukari n’ibindi bicuruzwa byose bifite agaciro muri Ksh. 3,165 (27,740frw)
Urukiko rwa Nairobi muri Kenya rwavuzeko Alvin yakoze icyaha ku ya 10 Mata 2022 aho yakatiwe gufungwa umwaka umwe cyangwa agatanga ihazabu ya Ksh. 100.000 (876,466FRW) ananirwa kuyishyura maze yoherezwa muri gereza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *