Kenya: Umuntu umwe yapfiriye mu muvundo mu gitaramo cya Asake
Yanditswe: Tuesday 23, Dec 2025
Inzego z’umutekano muri Kenya zemeje ko umuntu umwe yapfiriye mu muvundo wabereye ku kibuga cya Nyayo Stadium mu gitaramo cy’umuhanzi w’Umunya-Nigeria w’icyamamare mu njyana ya Afrobeats, Asake, cyabaye ku wa Gatandatu tariki 20 Ukuboza.
Umuvugizi wa Polisi ya Kenya, Michael Muchiri, yabwiye BBC ko uwo muvundo wabaye mu gihe abafana binjiraga mu kibuga.
Ati “Twagize inkuru ibabaje y’umukobwa w’imyaka 20 wapfiriye mu muvundo w’abantu hafi y’aho binjiriraga.”
Polisi ntiyatangaje umubare w’abandi bashobora kuba bakomerekeye muri uwo muvundo.
Umuryango w’uwapfuye watangaje ko ushaka ubutabera.
Mu butumwa nyina w’uyu mukobwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abateguye igitaramo bagomba kuryozwa urupfu rw’umwana we “Ni iki cyabaye ku mwana wanjye? Kuki ari we? Ndashaka ubutabera ku mwana wanjye.”
Gabzy nawe yaririmbye muri iki gitaramo. Yavuye muri Kenya ahita yerekeza mu Rwanda, aho yakoreye igitaramo ku wa 21 Ukuboza 2025, cyabereye muri Mundi Center.
Si ubwa mbere Asake ahuye n’ibi bibazo kuko mu Ukuboza 2022 igitaramo yari ayoboye nk’umuhanzi mukuru mu nzu y’imyidagaduro ya Brixton Academy i Londres cyabereyemo umuvundo wahitanye abantu babiri.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, Asake yafashe mu mugongo umuryango Karen Lojore witabye Imana, inshuti n’abavandimwe b’uyu mukobwa, avuga ko nawe byamubabaje avuga ko yiteguye gutanga ubufasha bwose.
Ku rubuga rwe rwa Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24, Asake yanditse ati “Umutima wanjye uri kumwe n’umuryango, inshuti n’abo Karen Lojore yasize yakundaga. Niyemeje gutanga ubufasha no gukora ibishoboka byose kugira ngo nsobanukirwe neza ibyabaye. Ababigizemo uruhare bagomba kubiryozwa.”
“Umuziki wanjye buri gihe uhora ari inzira yo gusangiza abantu urukundo n’ibyishimo, kandi biri kumbabaza cyane ko hari uwahuye n’iki gihombo gikomeye. Ibitekerezo byanjye biri kumwe n’abari mu gahinda, kandi nsabira Karen ngo aruhukire mu mahoro. Imana ihe umugisha Kenya.”
Abantu bari benshi muri iki gitaramo cyabereye i Nairobi kigasiga umuntu umwe yitabye Imana

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *