Kevin Kade yahishuye byinshi bitamenyekanye ku mukobwa yafugiwe iminsi 25
Yanditswe: Monday 24, May 2021
Mu minsi ishize imwe mu nkuru zagarutsweho cyane mu myidagaduro ya hano mu Rwanda, ni iy’ifungwa ry’abahanzi Davis D na Kevin Kade bari bakurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa utagejeje imyaka y’ubukure.
Davis D yatawe muri yombi akurikiranyweho kuba icyitso cya Kevin Kade ashinjwa ko yamutije inzu yabereyemo icyaha cyo gusambanya umukobwa utagejeje kumyaka y’ubukure.
Aba bahanzi baje kurekurwa by’agateganyo n’Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge nyuma y’iminsi 25 bakurikiranwa.
Iyo uganiriye na Kevin Kade, ikintu cya mbere ubona ni uko aba agaragaza ko atiteguye kuvuga kuri uyu mukobwa cyane ko nta n’umubano uhambaye bari basanzwe bafitanye.
Ati “Erega umunsi bivugwa ko twahuye, yari inshuro yanjye ya mbere mubona n’amaso yanjye.”
Ku rundi ruhande ariko Kevin Kade ahamya ko yamaze kubabarira uyu mukobwa n’ubwo nta mbabazi yamusabye.
Ibi uyu muhanzi yabivuze asubiza umunyamakuru wari umubajije niba yiteguye kuba yakwicara agatega amatwi umukobwa watumye afungwa, mu gihe yamwereka ko ashaka kumusaba imbabazi.
Ati “Ni ukuri kw’Imana nta muntu n’umwe ntaha imbabazi [...] Bibaye hakaba hari icyo yikeka, aramutse ansabye imbabazi nazimuha kuko nazimuhaye ataranabinsaba.”
Abajijwe niba uyu mukobwa aramutse yongeye kumusaba ko bahura ngo abone uko amusaba imbabazi bari kumwe yabyemera, Kevin Kade yongeye gutsemba yasubije ko nta kindi kintu ashaka kuvuga kuri uwo mukobwa.
Nyuma yo gufungurwa, Kevin Kade yahise asohora indirimbo ‘Ibirara’ yakoranye na Uncle Austin.
Ni indirimbo yumvikanamo isezerano umusore ushinjwa uburara aba aha umukunzi we, amwizeza ko bamubeshyera ndetse imico bamushinja atari iye.
Ni indirimbo Kevin Kade avuga ko yatawe muri yombi yitegura gusohora kuko yari yararangiye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *