skol
fortebet

Kevin Kade yashimye mushiki we byimazeyo umufasha mu muziki we

Yanditswe: Monday 27, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi uri mubagezweho mu Rwanda Kevin Kade yashimiye mushiki we mukuru umufasha muri buri ndirimbo yose yakoze.

Sponsored Ad

Abinyujije mu mu butumwa burebure Kevin Kade yanyujije kuri konti ye ya Instagram ahishura,anashimira mushiki we mukuru umuba hafi mu mwuga we.

Ati”Muri ibi biruhuko ndashaka gufata aya mahirwe mbabwire kuri uyu mudamu ukomeye kurusha abandi bose nabonye mu isi hose. Ni mushiki wanjye. Ankunda ntacyo agendeyeho iyo ntekereje ku buntu bwe iteka ndarira. Nta nubwo abyitaho ko namubera umutwaro cyangwa oya. Niwe uri inyuma y’umwuga wanjye , niwe byiringiro byanjye kandi ibyishimo byose.

Nashakaga kugushimira kubwo kunyizereramo, Ndagukunda cyane kandi ndagusezeranya ko nubwo byagenda gute nzatuma wishima”

Uyu yashimaga yitwa Smiley Rosine ni mushiki we mukuru bavukana. Ni umwana wa kabiri mu bana barindwi naho Kevin Kade we akaba bucura mu bana barindwi.

Uyu rosine uvukana na Kevin Kade atuye muri Amerika niwe wihishe inyuma y’ibikorwa byose Kevin Kade amaze gukora no kugeraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa