skol
fortebet

Keza yahishuye icyari cyaramutandukanyije na The Trainer bakundanye

Yanditswe: Thursday 21, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Niyigena Solange wamenyekanye nka Keza Terisky mu kumurika imideri no mu mashusho y’indirimbo nyinshi zitandukanye aherutse kwambikwa impeta na The Trainer bitangaza benshi nyuma yuko byari bimaze iminsi bivugwa ko aba bombi batukanye bakongera kuvugwa yamwambitse impeta yahishuye byinshi k’urugendo rwabo.

Sponsored Ad

Keza uvuka mu muryango w’abana babiri yavuze ubuzima yakuriyemo ababyeyi be batandukanye afite imyaka itatu atangira kurerwa na Se we na musaza we ariko avuga ko nubwo bavuka ari abana babiri papa we afite abandi bana.

Keza avuga ko yagize amahirwe yo gukura umubyeyi we amutoza gukora cyane kandi akamushyigikira mu buzima bwe bwa buri munsi.

Keza yavuze ko yagize amahirwe yo kurangiza ishuri agahita atangira gukora ndetse mu gihe gito akazamuka mu buryo bwihuse ariko nyuma bikamugora kubera amarasa ashyushye no kumva ko arenze byanamuviriyemo gusubira inyuma ariko na none bikamutera kongera gutekereza uburyo akwiye gukomeza ubuzima kuko ngo mu mubuzima bwe akunda kubaho yirebaho adateze kubandi.

Uyu mu nyamideri umaze kwamamara yagarutse ku nkuru ye y’urukundo kugera ubwo afata umwanzuro wo kwemera ko afata umwanzuro wo guhitamo uwo bazabana.

Mu kiganiro n’umunyamakuru Yago yamubajije abasore bakundanye bose mbere yo guhitamo The Trainer yagize ati" Nakundanye n’abasore babiri kuko uwa kabiri yananyambitse impeta ariko asanga ntago nari niteguye birangira tutabanye.

Umunyamakuru yamubajije impamvu yemeye kwambara impeta kandi atiteguye yagize ati’ Mu byukuri ntago ari umuntu twahuraga kenshi nubwo namukundaga ariko ntago nari muzi bihagije kuburyo nari niteguye kubana nawe rero ikintu cyatumye nemera kwambara impeta nanze kumusebya kuko yari yatumiye abantu benshi n’inshuti zange zihari rero numvaga ibyiza ari uko twazabiganiraho nyuma kuko ngewe uko mbibona ntago bisa neza kuba wahita ukatira umuntu ako kanya kuko bishobora no gutuma n’abandi bitinya.

Keza yakomeje avuga ko nubwo atari yiteguye bitavuze ko batakundanaga ati naramukundaga pe ariko numvaga kuba namarana impeta igihe kinini ntacyo bitwaye nyuma tukazabana ariko we yashakaga ko duhita tubana ako kanya gusa maze kumuganiriza yaranyumvishe abantu bo hanze ntibagorana turakomeza ndetse na nyuma namujyanye no Murugo ariko we twatandukanye ntarajya iwabo kuko babaga Uganda nubwo we yabaga UK.

Keza yavuze ukuntu yahuye na The Trainer bitegura kubana ubu yavuze ariwe wabanje gukunda umuhungu abonye ifoto ye kumushuti ati hari mu kwezi kwa gatatu kumwaka washize 2021 nibwo namubonye bwa mbere umushuti wange yamubositinze mpita mbona n’umuhungu mwiza mbibwira n’inshuti yange ariko byahise birangirira aho.

Bigeze mu kwa kane ndi kuri Instargram nongeye kubona ifotoye nsanga ni konti ye ninjiramo ntangira bitangira ubwo dutera ama comment ku mafoto nkabantu baziranye nyuma nk’umuhungu yafashe iya mbere aranyandikira uko turushaho kuvugana bigera aho duhana nimero.

Yakomeje agira ati"Hashize igihe tuvugana yaje kugira isabukuru ariko ayigira ntahari narindi mukazi Uganda ariko akambwira ko yari kwishimira ko twari gusangira ariko kubera ko ntari mpari naramutunguye ntuma umushuti wange arishima nibwo navuga ko urukundo rwacu rwatangiye buri wese noneho akita k’uwundi tukanafuhurana kandi ntawurabwira undi ko amukunda.

Keza yavuze ko aba bombi bemeje ko bakundana kuri 17/06/2021 nyuma y’uko bari bamaze guhura.

Keza yahamije inkuru yabavuzweho yo gutandukana mbere yuko bemeranya kubana ati" Twahuye n’ibintu byishi mu rukundo rwacu kuko The Trainer afite ukuntu azwi nange mfite ukuntu nzwi rera amagambo yabaye menshi abamubwira ko atazanshobora ati byari byishi gusa byarangiye twese twiboneye ukuri aboneraho no kugira inama abantu kwitondera inshuti aabantu babana nazo ati" wa muntu wawe ukuri hafi niwe ushobora kukwica cyangwa agatuma ubaho yakomeje avuga ko gutandukana kwabo byatewe n’umwe mu nshuti zabo cyane uwari inshuti ya Trainer ati tujya gushwana bwa mbere byatangiriye kuri twebwe ubwacu ariko undi we aza abirangiza.

Uyu mukobwa utatinye kuvuga ko uyu musore ariwe wamukatiye yavuze ko kugirango biyunge byamusabye gufata umwanzi we akamugira inshuti birangira atangiye kumutereta ariko yagera kuri Trainer akamusebya byabafashije kumenya ukuri.

Keza yavuze ko iminsi bamaze baratandukanye aricyo gihe cyamubabaje mu buzima bwe, avuga ko mbere y’uko batandukana bihaye iminsi 10 yo kugirango babane barebe niba koko bakwiye gutandukana anavuga ko iyo minsi yamugoye iminsi yita nk’ikuzimu ariko byose bigaterwa naya nshuti yamujyaga mu matwi ko birangera bemeje gutandukana.

Avuga ko mu gusubirana umuhungu yitekerejeho agasanga koko ari mu buyobe ni mu gihe umukobwa avuga ko we yari yaramaze kubivamo ariko nubundi ati’ uwawe ntahantu ajya byarangiye dusubiranye.

Keza yambitswe impetaa mu minsi ishize na The Trainer bemeranya kubana nk’umugore n’umugabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa