skol
fortebet

Kibatega Jasmine yatakambiye Perezida Kagame ngo amwishyurize Miliyoni 50 yatsindiye

Yanditswe: Friday 31, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kibatega Jasmine ni umukobwa w’Umuhanzikazi watsindiye irushanwa rya The Next Popstar ryabaye mu ntangiriro z’uyu mwaka dusoje ahigitse abarimo Ish-Kevin, Gisa Cy’inganzo usanzwe uzwi mu ruhando ry’abahanzi nyarwanda, Yannick Gashiramanga, Cyusa Jackson, Hirwa Irakoze Honorine.

Sponsored Ad

Mu muhango wabereye muri Kigali arena ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 17 Werurwe 2021, ariko nta bantu bawitabiriye mu rwego rwo kwirinda Covid19, igitaramo kikaba cyaracaga live kuri KC2,Kibatega yatsinze iri rushanwa ahabwa n’igisimbura sheki cyanditseho kariya kayabo.

Kibatega benshi bibazaga aho yagiye nyuma yo gutsindira miliyoni 50

Icyo gihe, Kibatega yashyikirijwe Sheki iriho Miliyoni 10, ndetse andi Miliyoni 40 yagombaga kujya mu bikorwa bye bya muzika ndetse n’urugendo yagombaga gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nyuma y’igihe, uyu mukobwa ntiyongeye kugaragara mu bikorwa bya muzika, bitandukanye nibyo yari yijejwe ndetse nibyo amaso ya rubanda yari ategereje kuri we nk’umunyamuziki watsindiye miliyoni 50 birabura.

Amaze igihe atagaragara ndetse bamwe bakeka ko yaba yaragiye muri rwa rugendo muri leta zunze Ubumwe za Amerika ruri mu bihembo n’ubundi yatsindiye.

Kibatega yatakambiye Perezida Paul Kagame

Nyuma yo gusa naho abuze, uyu mukobwa yagarukanye agahinda ndetse agatura Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame amutakambira ndetse anamusaba ko yarenganurwa kuko ibyo bihembo byose yemerewe nta na kimwe yigeze ahabwa.

Abinyujije kuri konti ye ya Twitter yagize ati" Nyakubahwa Paul Kagame, nitwa Kibatega Jasmin, Mfite imyaka 27 kandi ndi umuturage w’u Rwanda. Natsinze amarushanwa yo kuririmba muri 2021 yitwa The Next Popstar batewe inkunga na sonymusic,IGIHEndetse na RBA, amafaranga y’ibihembo yari miliyoni 50 n’urugendo muri Amerika, Ndetse no gukorerwa Album y’indirimbo zange."

Uyu mukobwa akomeza avuga ko muri ibi bihembo byose ko nta na kimwe yabonye ndetse ko byanamugizeho ingaruka.

Ati" icyakora sinigeze mbona na kimwe muricyo gihe cyose,kandi mvugishije ukuri ibi byabaye ibintu bibi cyane mu buzima bwanjye."

Kibatega akomeza avuga ko yagerageje kwegera abateguye aya marushanwa ngo babiganireho ariko inshuro zose yabigerageje nta na rimwe yahawe agaciro.

Akomeza abwira Umukuru w’igihugu ko adafite ubushobozi bwo kubajyana mu rukiko, ariko ko yizeye ko U Rwanda ari igihugu cyubahiriza uburenganzira bwa muntu ndetse ko yizeye n’ubutabera bwarwo.

Ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje guhamagara bamwe mu bateguye iri rushanwa ariko inshuro zose twabigerageje ntibyadukundiye kubavugisha,gusa nitubasha kuvugana nabo tuzabibatangariza mu nkuru zacu zitaha.

Ibitekerezo

  • Ubwo si wowe bashakaga ko utsinda ntubitindeho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa